Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 88

Yesu afatwa

Yesu afatwa

Yesu n’intumwa ze banyuze mu kibaya cya Kidironi bagana ku musozi w’Imyelayo. Saa sita z’ijoro zari zarenze, kandi ukwezi kwakaga inzora. Bageze mu busitani bwa Getsemani, Yesu yarababwiye ati “nimugume hano mukomeze kuba maso.” Nuko Yesu yigira imbere gato arapfukama, asenga Yehova afite agahinda kenshi ati “bibe uko ushaka.” Hanyuma Yehova amwoherereza umumarayika wo kumukomeza. Yesu asubiye aho intumwa ze zari ziri, yasanze eshatu zisinziriye, arazibwira ati “nimukanguke! Iki si igihe cyo gusinzira! Igihe kirageze ngo abanzi banjye bamfate.”

Bidatinze, Yuda yazanye n’igitero cy’abantu bitwaje inkota n’amahiri. Yari azi aho yari gusanga Yesu kuko bazaga muri ubwo busitani kenshi. Yuda yari yabwiye abasirikare ko yari bubahe ikimenyetso cyari gutuma bamenya Yesu. Yahise asanga Yesu aramubwira ati “gira amahoro Rabi,” maze aramusoma. Yesu na we aramubwira ati “Yuda, urangambanira unsoma?”

Yesu yegereye abo bantu arababaza ati “murashaka nde?” Baramusubiza bati “turashaka Yesu w’i Nazareti.” Na we arababwira ati “ni jye,” bahita basubira inyuma bikubita hasi. Arongera arababaza ati “murashaka nde?” Baramusubiza bati “Yesu w’i Nazareti.” Yesu arababwira ati “nababwiye ko ari jye. Mureke aba turi kumwe bagende.”

Petero abibonye, akura inkota ayikubita Maluko wari umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi. Ariko Yesu akora ku gutwi k’uwo muntu ahita akira. Abwira Petero ati “subiza inkota mu rwubati rwayo. Nurwanisha inkota, uzicishwa inkota.” Abasirikare bafashe Yesu baramuboha, maze intumwa zirahunga. Bamujyanye kwa Ana wari umukuru w’abatambyi. Ana yabajije Yesu ibibazo maze amwohereza ku Mutambyi Mukuru witwaga Kayafa. Ariko se byagendekeye bite intumwa za Yesu?

“Mu isi mugira imibabaro, ariko nimukomere! Nanesheje isi.”​—Yohana 16:33