Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 89

Petero yihakana Yesu

Petero yihakana Yesu

Igihe Yesu yari kumwe n’intumwa ze mu cyumba cyo hejuru, yarazibwiye ati “iri joro mwese muraza kuntererana.” Petero yaramushubije ati “nubwo abantu bose bagusiga, jye sindi bugusige.” Nuko Yesu abwira Petero ati “muri iri joro isake iri bubike umaze kunyihakana gatatu.”

Igihe abasirikare bajyanaga Yesu kwa Kayafa, intumwa hafi ya zose zarahunze. Ariko intumwa ebyiri zarabakurikiye. Imwe muri zo yari Petero. Yinjiye mu rugo kwa Kayafa ajya kota. Hari umuja wabonye Petero maze aramubwira ati “ndakuzi! Wari kumwe na Yesu!”

Petero yaramushubije ati “ibyo uvuga simbizi!” Yahise ava aho agenda agana ku marembo. Ariko undi muja yaramubonye, abwira abantu ati “uyu muntu yari kumwe na Yesu!” Petero aravuga ati “uwo Yesu simuzi!” hari undi mugabo wavuze ati “nawe uri umwe muri bo! Imvugo yawe igaragaza ko uri uw’i Galilaya nka Yesu.” Ariko ararahira ati “rwose uwo muntu simuzi!”

Ako kanya isake yahise ibika. Petero yabonye Yesu ahindukiye bakubitana amaso. Petero yibutse amagambo Yesu yari yamubwiye, arasohoka ajya hanze ararira cyane.

Hagati aho, abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bateraniye kwa Kayafa kugira ngo bacire Yesu urubanza. Bari baramaze gufata umwanzuro wo kwica Yesu, ariko noneho bashakaga impamvu yo kumwica. Icyakora babuze icyo bamushinja. Bigeze aho, Kayafa abaza Yesu ati “ese koko uri Umwana w’Imana?” Yesu aramusubiza ati “ndi we.” Kayafa aravuga ati “nta bindi bimenyetso dukeneye. Atutse Imana!” Urukiko rwahise rwemeza ko agomba gupfa. Nuko bakubita Yesu inshyi, bamucira mu maso, bakamukubita bamupfutse mu maso maze bakamubwira bati “niba uri umuhanuzi, tubwire ugukubise!”

Bukeye, bajyanye Yesu mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, baramubaza bati “ese koko uri Umwana w’Imana?” Yesu yarabashubije ati “mwebwe ubwanyu murabyivugiye.” Nuko bamuhamya icyaha cyo gutuka Imana maze bamwohereza kwa guverineri w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato. Byagenze bite bamugejejeyo? Reka tubisuzume.

‘Igihe kirageze, ubwo muzatatana buri wese akajya iwe, mukansiga jyenyine. Icyakora sinzaba ndi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.’​—Yohana 16:32