Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 91

Yesu yazutse

Yesu yazutse

Yesu amaze gupfa, hari umugabo w’umukire witwaga Yozefu wasabye Pilato uruhushya rwo kumukura ku giti. Yafashe umurambo wa Yesu awuzingira mu mwenda mwiza cyane, awusiga imibavu maze awushyira mu mva nshya, abwira abantu ngo bashyire ibuye rinini ku munwa w’iyo mva. Abakuru b’abatambyi babwiye Pilato bati “turatinya ko abigishwa ba Yesu baziba umurambo we bakabeshya ko yazutse.” Pilato yarababwiye ati “ngaho nimugende murinde imva ye.”

Nyuma y’iminsi itatu, hari abagore bazindukiye ku mva basanga rya buye rinini ryavuyeho, babona umumarayika arababwira ati “mwitinya. Yesu yazutse. Mugende mubwire abigishwa be bamusange i Galilaya.”

Mariya Magadalena yahise yiruka ajya kureba Petero na Yohana. Yarababwiye ati “batwaye umurambo wa Yesu!” Petero na Yohana bahise biruka bajya ku mva. Basanze irimo ubusa, basubira mu ngo zabo.

Mariya yasubiye ku mva, abona abamarayika babiri, arababwira ati “sinzi aho bashyize Umwami wanjye.” Hanyuma yabonye umugabo akeka ko ari umukozi wo mu busitani, maze aramubwira ati “Nyagasani, ndakwinginze mbwira aho wamushyize.” Ariko uwo mugabo yaramuhamagaye ati “Mariya!” Nuko ahita amenya ko ari Yesu. Mariya yahise avuga ati “Mwigisha,” nuko aramufata aramugundira. Yesu yaramubwiye ati “genda ubwire abavandimwe banjye ko wambonye.” Mariya yahise yiruka abwira abigishwa ko yabonye Yesu.

Kuri uwo munsi, hari abigishwa babiri bari mu nzira bava i Yerusalemu berekeza mu mudugudu wa Emawusi. Nuko haza umugabo ababaza ibyo bavugaga. Baramushubije bati “wowe ntuzi ibyabaye? Hashize iminsi itatu abakuru b’abatambyi baciriye Yesu urwo gupfa. None hari abagore bavuze ko yazutse!” Uwo mugabo yarababajije ati “ese ntimwizera abahanuzi? Bavuze ko Kristo yari gupfa hanyuma akazuka.” Yakomeje kugenda abasobanurira Ibyanditswe. Bageze mu mudugudu wa Emawusi, basabye uwo mugabo ngo aze bajyane. Igihe basangiraga, yafashe umugati arasenga, maze bahita bamenya ko ari Yesu. Ariko yahise azimira baramubura.

Abo bigishwa babiri bahise biruka bajya mu nzu intumwa zari ziteraniyemo i Yerusalemu, bazibwira ibyababayeho. Igihe bari muri iyo nzu, Yesu yarababonekeye bose. Intumwa ntizahise zemera ko ari Yesu. Ni yo mpamvu yazibwiye ati “murebe ibiganza byanjye, munkoreho. Byaranditswe ko Kristo yari kuzuka.”

“Ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.”​—Yohana 14:6