Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 92

Yesu abonekera abarobyi

Yesu abonekera abarobyi

Hashize iminsi Yesu abonekeye intumwa ze, Petero yagiye kuroba mu nyanja ya Galilaya. Yajyanye na Tomasi, Yakobo, Yohana n’abandi bigishwa. Bakesheje ijoro ryose baroba, ariko ntibagira ifi n’imwe bafata.

Butangiye gucya, babonye umugabo uhagaze ku nkombe. Yarababajije ati “hari amafi mwabonye?” Baramushubije bati “nta yo!” Nuko uwo mugabo arababwira ati “mujugunye urushundura iburyo bw’ubwato.” Babigenje batyo, urushundura rwuzura amafi menshi ku buryo batashoboye kurukururira mu bwato. Yohana yahise amenya ko uwo mugabo ari Yesu maze aravuga ati “ni Umwami!” Petero yahise asimbukira mu mazi, yoga agana ku nkombe. Abandi bigishwa bo bamukurikiye bari mu bwato.

Bageze ku nkombe, babonye amafi n’umugati biri ku muriro. Yesu yabasabye kuzana no ku mafi bafashe kugira ngo na yo bayotse. Hanyuma yarababwiye ati “muze murye.”

Barangije kurya, Yesu yabajije Petero ati “urankunda kurusha uko ukunda kuroba?” Petero yaramushubije ati “Yego Mwami, urabizi ko ngukunda.” Yesu yaramubwiye ati “gaburira abana b’intama banjye.” Yesu yarongeye aramubaza ati “Pete, urankunda?” Petero yarongeye aramusubiza ati “Mwami, urabizi ko ngukunda.” Yesu aramubwira ati “ragira abana b’intama banjye.” Yesu yongeye kumubaza ku ncuro ya gatatu, Petero arababara. Yaramubwiye ati “Mwami, umenya byose, kandi uzi ko ngukunda cyane.” Yesu yarongeye aramubwira ati “gaburira abana b’intama banjye.” Hanyuma yabwiye Petero ati “komeza unkurikire.”

“[Yesu] arababwira ati ‘nimunkurikire, nanjye nzabagira abarobyi b’abantu.’ Uwo mwanya basiga inshundura zabo baramukurikira.”​—Matayo 4:19, 20