Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 93

Yesu asubira mu ijuru

Yesu asubira mu ijuru

Yesu yahuriye n’abigishwa be i Galilaya, maze abaha itegeko ry’ingenzi rigira riti “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose. Mubigishe ibyo nabigishije kandi mubabatize.” Hanyuma yarababwiye ati “mujye mwibuka ko ndi kumwe namwe iminsi yose.”

Yesu amaze kuzuka, mu gihe cy’iminsi 40 yabonekeye abigishwa benshi i Galilaya n’i Yerusalemu. Yabigishije ibintu byinshi akora n’ibitangaza. Yahuye n’intumwa ze ku ncuro ya nyuma ziri ku musozi w’Imyelayo. Yarazibwiye ati “ntimuve i Yerusalemu. Ahubwo mukomeze mutegereze icyo Data yasezeranyije.”

Intumwa ze ntizasobanukiwe icyo yashakaga kuvuga. Zaramubajije ziti “ese ugiye kuba Umwami wa Isirayeli?” Yesu yarazishubije ati “igihe Yehova yateganyije ko nzabera Umwami ntikiragera. Ariko muzahabwa imbaraga z’umwuka wera kandi muzambera abahamya. Mugende mubwirize i Yerusalemu, i Yudaya, i Samariya no mu turere twa kure cyane tw’isi.”

Hanyuma Yesu yatangiye kuzamurwa mu ijuru, maze igicu kiramukingiriza. Abigishwa be bakomeje gutumbira mu kirere, ariko yari yagiye.

Abo bigishwa bavuye ku musozi w’Imyelayo basubira i Yerusalemu. Bateraniraga mu cyumba cyo hejuru buri gihe bagasenga. Bakomeje gutegereza ko Yesu abaha andi mabwiriza.

“Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”​—Matayo 24:14