Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 95

Nta cyashoboraga kubabuza kubwiriza

Nta cyashoboraga kubabuza kubwiriza

Hari umugabo wari waramugaye, wahoraga ku marembo y’urusengero asabiriza. Umunsi umwe ari ku gicamunsi, yabonye Petero na Yohana baje mu rusengero. Yarababwiye ati “mwamfunguriye.” Petero yaramubwiye ati “ngiye kuguha ikintu cyiza kuruta amafaranga. Mu izina rya Yesu, haguruka ugende!” Petero yaramuhagurukije maze atangira kugenda! Abari aho bishimiye cyane icyo gitangaza, bituma benshi muri bo bizera.

Icyakora abakuru b’abatambyi n’Abasadukayo bararakaye cyane. Bafashe izo ntumwa bazijyana mu rukiko, maze barazibaza bati “ni nde wabahaye ububasha bwo gukiza uyu muntu?” Petero yarabashubije ati “ububasha twabuhawe na Yesu Kristo, wa wundi mwishe.” Abo bayobozi b’idini bateye hejuru bati “ntimuzongere kuvuga uwo muntu witwa Yesu!” Ariko intumwa zarabashubije ziti “tugomba kumuvuga. Ntituzabireka.”

Petero na Yohana bamaze kurekurwa, basanze abandi bigishwa bababwira uko byagenze. Barasenze, babwira Yehova bati “turakwinginze, uduhe gushira amanga kugira ngo dukomeze gukora umurimo wawe.” Yehova yabahaye umwuka wera maze bakomeza kubwiriza no gukiza abantu. Abantu bakomezaga kwizera ari benshi. Abasadukayo bagize ishyari, bafata intumwa bajya kuzifunga. Ariko muri iryo joro, Yehova yohereje umumarayika, akingura inzugi z’inzu y’imbohe maze abwira intumwa ati “nimusubire mu rusengero mukomeze kwigishirizayo.”

Bukeye bwaho, abantu baraje babwira abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bati “inzu y’imbohe irafunze, ariko ba bagabo mwafunze bo nta barimo! Ahubwo bahagaze mu rusengero bigisha abantu!” Intumwa zarongeye zirafatwa, bazizana imbere y’urwo rukiko. Umutambyi mukuru yaravuze ati “ntitwabategetse kureka kuvuga ibya Yesu?” Ariko Petero yarabashubije ati “tugomba kumvira Imana aho kumvira abantu.”

Abo bayobozi b’idini bararakaye cyane, bashaka kwica intumwa. Ariko Umufarisayo witwaga Gamaliyeli yarahagurutse aravuga ati “nyamara mwitonde! Imana ishobora kuba iri kumwe n’aba bantu. Ese murashaka kurwanya Imana?” Bumviye inama yabagiriye. Bakubise izo ntumwa, bongera kuzitegeka kureka kubwiriza, hanyuma barazireka ziragenda. Ariko ibyo ntibyazibujije kubwiriza. Zakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza zishize amanga, haba mu rusengero no ku nzu n’inzu.

“Tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.”​—Ibyakozwe 5:29