Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 96

Yesu atoranya Sawuli

Yesu atoranya Sawuli

Sawuli yari yaravukiye i Taruso, akaba yari anafite ubwenegihugu bw’Abaroma. Yari Umufarisayo w’umuhanga mu Mategeko y’Abayahudi, kandi yangaga Abakristo. Yavanaga abagabo n’abagore b’Abakristo mu ngo zabo akajya kubafunga. Nanone igihe abantu bari barakaye bicishaga Sitefano amabuye, yari ahagaze aho arebera.

Ariko Sawuli yumvaga ko gufunga Abakristo b’i Yerusalemu bidahagije. Yasabye umutambyi mukuru kumwohereza i Damasiko ngo ajye kurwanya Abakristo baho. Igihe Sawuli yari mu nzira ajyayo, urumuri rwinshi ruturutse mu ijuru rwaramugose maze yikubita hasi. Yumvise ijwi rimubwira riti “Sawuli, kuki untoteza?” Sawuli yaravuze ati “uri nde?” Iryo jwi ryaramushubije riti “ndi Yesu. Jya i Damasiko, ni ho uzamenyera icyo ugomba gukora.” Sawuli yahise ahuma, maze bamufata ukuboko, baramurandata bamugeza i Damasiko.

Hari Umukristo wabaga i Damasiko witwaga Ananiya. Yesu yaramubonekeye, aramubwira ati “haguruka ujye mu muhanda witwa Ugororotse, mu nzu ya Yuda, ushake umuntu witwa Sawuli.” Ananiya yaravuze ati “Mwami, nzi ibyo uwo mugabo akora! Agenda afunga abigishwa bawe!” Ariko Yesu yaramubwiye ati “jya kumureba, kuko namutoranyije ngo abwirize ubutumwa bwiza mu mahanga menshi.”

Ananiya yagiye kureba Sawuli aramubwira ati “Sawuli, muvandimwe, Yesu yantumye ngo nguhumure.” Sawuli yahise yongera kureba. Yamenye ibya Yesu aba umwigishwa we. Sawuli amaze kubatizwa, yatangiye kubwiriza mu masinagogi ari kumwe n’abandi Bakristo. Ese uriyumvisha ukuntu Abayahudi batangaye babonye Sawuli yigisha ibya Yesu? Baravuze bati “ese uyu si wa muntu watotezaga abigishwa ba Yesu?”

Sawuli yamaze imyaka itatu abwiriza i Damasiko. Abayahudi banze Sawuli bashaka no kumwica. Icyakora abavandimwe barabimenye, bamufasha guhunga. Bamushyize mu gitebo, baramumanura bamugeza hasi inyuma y’urukuta rw’umugi.

Sawuli ageze i Yerusalemu, yagerageje kwifatanya n’abigishwa baho, ariko baramutinyaga. Icyakora umwigishwa witwaga Barinaba yazanye Sawuli imbere y’intumwa, azemeza ko yari yarahindutse by’ukuri. Sawuli yatangiye gufatanya n’itorero ry’i Yerusalemu, abwiriza ubutumwa bwiza abigiranye ishyaka. Ni we waje kwitwa Pawulo.

“Kristo Yesu yaje mu isi azanywe no gukiza abanyabyaha. Muri abo ni jye w’imbere.”​—1 Timoteyo 1:15