Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 97

Koruneliyo ahabwa umwuka wera

Koruneliyo ahabwa umwuka wera

I Kayisariya hari umusirikare mukuru w’Umuroma witwaga Koruneliyo. Abayahudi baramwubahaga nubwo atari Umuyahudi. Yafashaga abakene kandi akagira ubuntu. Koruneliyo yizeraga Yehova kandi yaramusengaga. Umunsi umwe, umumarayika yaramubonekeye aramubwira ati “Imana yumvishe amasengesho yawe. None tuma abantu i Yopa babwire Petero aze iwawe.” Koruneliyo yahise yohereza abagabo batatu i Yopa, mu birometero nka 50 mu majyepfo.

Bataragera i Yopa, Petero yabonye iyerekwa. Yabonye inyamaswa Abayahudi batari bemerewe kurya, maze yumva ijwi rimubwira ngo azirye. Petero yarabyanze maze aravuga ati “mu buzima bwanjye sinigeze ndya ikintu gihumanye.” Nuko iryo jwi riramubwira riti “wivuga ko izo nyamaswa zihumanye kandi Imana yarazejeje.” Nanone iryo jwi ryabwiye Petero riti “hari abagabo batatu bari ku muryango bagushaka. Ujyane na bo.” Petero yarasohotse ababaza icyo bamushakiraga. Baramubwiye bati “umusirikare mukuru w’Umuroma witwa Koruneliyo yadutumye ngo uze tujyane iwe i Kayisariya.” Petero yasabye abo bagabo kurara iwe. Bukeye bwaho, yajyanye na bo i Kayisariya ari kumwe n’abandi bavandimwe b’i Yopa.

Koruneliyo akibona Petero, yarapfukamye aramuramya. Ariko Petero yaramubwiye ati “haguruka! Nanjye ndi umuntu nkawe. Imana yambwiye ngo nze mu nzu yawe nubwo Abayahudi batajya mu nzu z’Abanyamahanga. None mbwira impamvu wantumyeho.”

Koruneliyo yabwiye Petero ati “mu minsi ine ishize, narimo nsenga maze umumarayika arambwira ngo ngutumeho. None ndakwinginze, twigishe amagambo ya Yehova.” Petero yaravuze ati “ubu noneho menye neza ko Imana itarobanura ku butoni, ko ahubwo yemera umuntu wese wifuza kuyisenga.” Petero yabigishije ibintu byinshi byerekeye Yesu. Hanyuma umwuka wera wamanukiye kuri Koruneliyo n’abari kumwe na we, kandi bose barabatijwe.

‘Muri buri gihugu umuntu utinya [Imana] kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’​—Ibyakozwe 10:35