Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 98

Ubukristo bugera mu bihugu byinshi

Ubukristo bugera mu bihugu byinshi

Intumwa zumviye itegeko rya Yesu ryo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi yose. Mu mwaka wa 47, abavandimwe bo muri Antiyokiya bohereje Pawulo na Barinaba mu rugendo rwo kubwiriza. Abo babwiriza barangwaga n’ishyaka bagiye muri Aziya Ntoya, bagera i Derube, i Lusitira no muri Ikoniyo.

Pawulo na Barinaba babwirizaga abantu bose, baba abakire n’abakene, abato n’abakuru. Abantu benshi bemeye ukuri ku byerekeye Kristo. Igihe babwirizaga umutware wo muri Shipure witwaga Serugiyo Pawulo, hari umupfumu watangiye kubarwanya. Pawulo yabwiye uwo mupfumu ati “Yehova arakurwanya.” Uwo mupfumu yahise ahuma, Serugiyo abibonye arizera.

Pawulo na Barinaba babwirizaga ahantu hose, ku nzu n’inzu, mu masoko, mu mihanda no mu masinagogi. Igihe bari i Lusitira, bakijije umuntu wari wararemaye. Ababonye icyo gitangaza batekereje ko ari imana bashaka kubasenga. Icyakora Pawulo na Barinaba barababujije, barababwira bati “mujye musenga Imana yonyine! Twe turi abantu nkamwe.” Hanyuma haje Abayahudi boshya abantu batera Pawulo amabuye, baramukurubana bamujugunya hanze y’umugi, bamusigayo bibwira ko yapfuye. Icyakora Pawulo yari akiri muzima! Abavandimwe bahise baza, bamusubiza mu mugi. Nyuma yaho, Pawulo yasubiye muri Antiyokiya.

Mu mwaka wa 49, Pawulo yakoze urundi rugendo rwo kubwiriza. Amaze gusura abavandimwe bo muri Aziya Ntoya, yakomeje gutangaza ubutumwa bwiza agera n’i Burayi. Yagiye mu mugi wa Atene, Efeso, Filipi, Tesalonike n’ahandi. Silasi, Luka n’umusore witwaga Timoteyo bajyanye na Pawulo muri urwo rugendo. Bafatanyije gushinga amatorero no kuyatera inkunga. Pawulo yagumye i Korinto, amarayo umwaka n’igice atera inkunga abavandimwe baho. Yarabwirije, arigisha kandi yandikira amatorero menshi. Yakoraga akazi ko kuboha amahema. Nyuma yaho, Pawulo yasubiye muri Antiyokiya.

Mu mwaka wa 52, Pawulo yakoze urugendo rwa gatatu rwo kubwiriza, ahera muri Aziya Ntoya. Yerekeje mu majyaruguru agera i Filipi hanyuma ajya i Korinto. Pawulo yamaze imyaka myinshi muri Efeso yigisha, akiza abantu kandi afasha itorero. Nanone buri munsi yatangaga ibiganiro mu cyumba cy’ishuri. Abantu benshi bumvise ijambo ry’Imana, bahindura inzira zabo. Pawulo amaze gutangaza ubutumwa bwiza mu bihugu byinshi, yagiye i Yerusalemu.

“Ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose.”​—Matayo 28:19