Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 99

Umurinzi w’inzu y’imbohe amenya ukuri

Umurinzi w’inzu y’imbohe amenya ukuri

Hari umukobwa wabaga mu mugi wa Filipi wari waratewe n’umudayimoni. Uwo mudayimoni yatumaga uwo mukobwa aragura, agahesha ba shebuja amafaranga menshi. Igihe Pawulo na Silasi bageraga i Filipi, uwo mukobwa yamaze iminsi myinshi abakurikira. Uwo mudayimoni yamuvugiragamo ati “aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose.” Pawulo yabwiye uwo mudayimoni ati “ndagutegetse mu izina rya Yesu: muvemo!” Uwo mudayimoni yahise ava muri uwo mukobwa.

Ba shebuja b’uwo mukobwa bararakaye cyane kuko atari kuzongera kubinjiriza amafaranga. Bafashe Pawulo na Silasi babashyikiriza abacamanza, barababwira bati “aba bantu bica amategeko kandi bahungabanya umugi wose!” Abacamanza bategetse ko Pawulo na Silasi bakubitwa hanyuma bagafungwa. Umurinzi w’inzu y’imbohe yabajugunye ahantu habi cyane hijimye kandi abafungira mu mbago.

Pawulo na Silasi baririmbye indirimbo zo gusingiza Yehova ku buryo n’izindi mfungwa zabumvaga. Bigeze mu gicuku, habayeho umutingito ukomeye cyane, inzu y’imbohe iranyeganyega. Imiryango yahise ifunguka, n’iminyururu bari babohesheje imfungwa iracika. Umurinzi w’inzu y’imbohe yarirutse ajya aho Pawulo yari afungiye asanga inzugi zose zikinguye. Yahise akura inkota ye ngo yiyahure kuko yakekaga ko imfungwa zose zatorotse.

Pawulo yahise amuhamagara ati “wikwigirira nabi! Twese turi hano!” Uwo murinzi yahise aza yikubita imbere ya Pawulo na Silasi. Yarababajije ati “nkore iki kugira ngo mbone agakiza?” Baramushubije bati “wowe n’abo mu rugo rwawe, mwizere Yesu.” Nuko Pawulo na Silasi babigisha ijambo rya Yehova, maze we n’abo mu rugo rwe bose barabatizwa..

“Abantu bazabafata babatoteze. Bazabatanga mujyanwe mu masinagogi no mu mazu y’imbohe; bazabahagarika imbere y’abami na ba guverineri babahora izina ryanjye. Muzaboneraho uburyo bwo kubabwiriza.”​—Luka 21:12, 13