Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 100

Pawulo na Timoteyo

Pawulo na Timoteyo

Timoteyo yari umuvandimwe ukiri muto mu itorero ry’i Lusitira. Se yari Umugiriki, nyina akaba Umuyahudikazi. Nyina witwaga Unike na nyirakuru witwaga Loyisi, bamwigishije ibyerekeye Yehova kuva akiri muto.

Igihe Pawulo yageraga i Lusitira mu rugendo rwe rwa kabiri, yabonye ko Timoteyo yakundaga abavandimwe kandi ko yifuzaga kubafasha. Pawulo yasabye Timoteyo ngo bajyane mu rugendo rwo kubwiriza. Yatoje Timoteyo kubwiriza ubutumwa bwiza no kwigisha.

Umwuka wera wayoboraga Pawulo na Timoteyo aho bajyaga hose. Igihe kimwe ari nijoro, Pawulo yabonye mu iyerekwa umuntu umusaba ngo ajye i Makedoniya kubafasha. Pawulo, Timoteyo, Silasi na Luka bagiyeyo, bahashinga amatorero.

Abagabo n’abagore benshi bo mu mugi wa Tesalonike muri Makedoniya, bahindutse Abakristo. Icyakora bamwe mu Bayahudi bagiriye ishyari Pawulo n’abo bari kumwe. Boheje abantu birema agatsiko, maze bafata abo bavandimwe babashyira abayobozi b’umugi, basakuza bati “aba bagabo barwanya ubutegetsi bw’Abaroma!” Muri iryo joro, Pawulo na Timoteyo bahungiye i Beroya kubera ko bari bugarijwe n’akaga.

Abantu b’i Beroya bifuzaga kumenya ukuri, kandi Abayahudi n’Abagiriki barizeye. Ariko Abayahudi b’i Tesalonike baje kubadurumbanya, Pawulo ahungira muri Atene. Timoteyo na Silasi bo bagumye i Beroya kugira ngo batere inkunga abavandimwe. Nyuma y’igihe, Pawulo yasabye Timoteyo gusubira i Tesalonike kugira ngo afashe abavandimwe bari bahanganye n’ibitotezo bikaze. Nyuma yaho, Pawulo yatumaga Timoteyo gusura amatorero menshi kugira ngo ayatere inkunga.

Pawulo yabwiye Timoteyo ati “abashaka gukorera Yehova bazatotezwa.” Koko rero, Timoteyo yatotejwe azira ukwizera kwe kandi arafungwa. Icyakora yishimiye ko yabonye uburyo bwo kubera Yehova indahemuka.

Pawulo yabwiye Abafilipi ati “nzaboherereza Timoteyo. Azabigisha kugendera mu kuri, kandi azabatoza kubwiriza.” Pawulo yari afitiye icyizere Timoteyo. Bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova ari incuti.

“Nta wundi mfite ufite umutima nk’uwe, uzita by’ukuri ku byanyu, kuko abandi bose bishakira inyungu zabo, aho gushaka iza Kristo Yesu.”​—Abafilipi 2:20, 21