Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 101

Pawulo yoherezwa i Roma

Pawulo yoherezwa i Roma

Urugendo rwa gatatu rwa Pawulo rwarangiriye i Yerusalemu. Yarafashwe arafungwa. Nijoro, Yesu yaramubonekeye aramubwira ati “uzajya i Roma kandi ugomba kuhabwiriza.” Pawulo yavanywe i Yerusalemu bamujyana i Kayisariya, ahamara imyaka ibiri afunzwe. Igihe yari mu rukiko imbere ya Guverineri Fesito, Pawulo yaravuze ati “mundeke njye kuburanira kwa Kayisari i Roma.” Fesito yaramushubije ati “ubwo ujuririye Kayisari, uzajya kwa Kayisari.” Pawulo yashyizwe mu bwato bwerekezaga i Roma, abavandimwe babiri ari bo Luka na Arisitariko baramuherekeza.

Bahuye n’umuyaga ukomeye wamaze iminsi myinshi. Abari mu bwato bose batekerezaga ko bagiye gupfa. Ariko Pawulo yarababwiye ati “umumarayika yambonekeye arambwira ati ‘Pawulo, ntutinye. Uzagera i Roma, kandi umuntu wese uri mu bwato azarokoka.’ Mugire ubutwari! Ntituri bupfe.”

Uwo muyaga wamaze iminsi 14. Nyuma baje kubona inkombe z’ikirwa cya Malita. Nubwo ubwato bwagonze bukamenagurika, abantu 276 bari baburimo bose bageze ku nkombe ari bazima. Bamwe baroze bagera ku nkombe, abandi bagenda bafashe ku bice by’ubwato. Abantu bo kuri icyo kirwa babakiriye neza ndetse babacanira umuriro barota.

Hashize amezi atatu, abasirikare bafashe ubundi bwato bajyana Pawulo i Roma. Agezeyo, abavandimwe baje kumwakira. Pawulo akibabona, yashimiye Yehova kandi agira ubutwari. Nubwo Pawulo yari imbohe, yemerewe kuba mu nzu bari bakodesheje, ariko arinzwe n’umusirikare kandi yahamaze imyaka ibiri. Abantu bazaga kumureba, akababwira ibyerekeye Ubwami bw’Imana kandi akabigisha ibyerekeye Yesu. Nanone yandikiye amatorero yo muri Aziya Ntoya no mu Buyuda. Rwose, Yehova yakoresheje Pawulo kugira ngo ageze ubutumwa bwiza mu bihugu byinshi.

‘Mu buryo bwose, tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana twihanganira ibigeragezo byinshi, binyuze mu makuba, mu bihe by’ubukene no mu ngorane.’​—2 Abakorinto 6:4