Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 103

“Ubwami bwawe nibuze”

“Ubwami bwawe nibuze”

Yehova yatanze isezerano rigira riti “kuboroga, kubabara, kurwara cyangwa urupfu, ntibizabaho ukundi. Nzahanagura amarira yose ku maso yabo. Ibintu bibi bya kera ntibizibukwa.”

Yehova yashyize Adamu na Eva mu busitani bwa Edeni kugira ngo babeho bishimye kandi bafite amahoro. Bagombaga gusenga Se wo mu ijuru kandi bakabyara abana bakuzura isi. Adamu na Eva basuzuguye Yehova ariko umugambi we ntiwigeze uhinduka. Muri iki gitabo, twabonye ko icyo asezeranyije cyose gisohora. Ubwami bwe buzazana imigisha myinshi ku isi, nk’uko yabisezeranyije Aburahamu.

Vuba aha, Satani, abadayimoni n’abantu babi, bazarimbuka. Abantu bose bazaba basenga Yehova. Ntituzongera kurwara cyangwa ngo dupfe. Ahubwo buri munsi tuzajya tubyuka dufite imbaraga kandi twishimye. Isi yose izahinduka paradizo. Abantu bose bazabona ibyokurya byiza n’amazu meza yo guturamo. Abantu bazaba ari abagwaneza nta bugome bafite. Inyamaswa ntizizadutinya, kandi natwe ntituzazitinya.

Yehova natangira kuzura abapfuye, tuzagira ibyishimo byinshi. Tuzabona abantu babayeho kera, urugero nka Abeli, Nowa, Aburahamu, Sara, Mose, Rusi, Esiteri na Dawidi. Tuzafatanya na bo guhindura isi paradizo. Buri gihe tuzaba dufite ibintu bishimishije tugomba gukora.

Yehova yifuza ko nawe wazaba uhari. Uzarushaho kumumenya. Nimucyo tujye dukomeza kurushaho kwegera Yehova buri munsi, uhereye ubu kugeza iteka ryose!

“Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose.”​—Ibyahishuwe 4:11