Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umutwe wa 1

Umutwe wa 1

Bibiliya itangira ivuga uko Yehova yaremye ibintu byiza, byaba ibyo mu ijuru n’ibyo ku isi. Niba uri umubyeyi, fasha umwana wawe kubona ukuntu yaremye ibintu byinshi bitangaje kandi bitandukanye. Garagaza ukuntu Imana yaremye abantu ikabatandukanya n’inyamaswa, ikabaha ubushobozi bwo kuvuga, gutekereza, guhimba ibintu, kuririmba no gusenga. Mufashe gusobanukirwa imbaraga za Yehova n’ubwenge bwe, ariko cyane cyane asobanukirwe ukuntu Yehova akunda ibiremwa bye byose, hakubiyemo na buri wese muri twe.

IBIRIMO

Imana yaremye ijuru n’isi

Bibiliya ivuga ko Imana yaremye ijuru n’isi. Kuki Imana yabanje kurema umumarayika umwe mbere yo kurema ibindi bintu byose?

Imana irema umugabo n’umugore ba mbere

Imana yaremye umugabo n’umugore ba mbere, ibatuza mu busitani bwa Edeni. Yifuzaga ko bororoka bagahindura isi yose paradizo.