Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umutwe wa 3

Umutwe wa 3

Bibiliya ivuga amazina y’abantu bake bakoreye Yehova nyuma y’Umwuzure. Muri bo harimo Aburahamu, wari incuti ya Yehova. Kuki yiswe incuti ya Yehova? Niba uri umubyeyi, fasha umwana wawe kubona ko Yehova amwitaho ku giti cye kandi ko yifuza kumufasha. Mubwire ko dushobora gusaba Yehova ubufasha nta cyo twishisha, nk’uko Aburahamu n’abandi bagabo b’indahemuka, urugero nka Loti na Yakobo, babigenje. Dushobora kwiringira ko Yehova azasohoza amasezerano ye yose.

IBIRIMO

Umunara w’i Babeli

Hari abantu bashatse kubaka umugi n’umunara ugera ku ijuru. Kuki Imana yatumye batangira kuvuga indimi zitandukanye?

Aburahamu na Sara bumviye Imana

Kuki Aburahamu na Sara baretse ubuzima bari bafite mu mugi wa kugira ngo bajye bahora bimuka mu gihugu cy’i Kanani?

Amaherezo barabyaye!

Imana yari gusohoza ite isezerano yasezeranyije Aburahamu? Iryo sezerano ryarebaga nde mu bahungu be, ni Isaka cyangwa Ishimayeli?

Mwibuke umugore wa Loti

Imana yagushije i Sodomu na Gomora imvura y’amahindu n’umuriro. Kuki iyo migi yarimbuwe? Kuki twagombye kwibuka umugore wa Loti?

Ukwizera kwe kwarageragejwe

Imana yabwiye Aburahamu iti “fata Isaka umwana wawe w’ikinege, umutambeho igitambo ku musozi wo mu gihugu cy’i Moriya.” Ibyo byagerageje bite ukwizera kwa Aburahamu?

Yakobo yahawe umurage

Isaka na Rebeka babyaye abana babiri b’abahungu bitwa Esawu na Yakobo. Esawu yari guhabwa umurage wihariye kubera ko ari we wavutse mbere. Kuki yawuguranye isahani y’isupu?

Yakobo na Esawu biyunga

Umumarayika yahaye Yakobo ate umugisha? Yiyunze ate na Esawu?