Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umutwe wa 4

Umutwe wa 4

Uyu mutwe utubwira inkuru ya Yozefu, Yakobo, Mose n’Abisirayeli. Bose bihanganiye ibigeragezo byinshi Satani yabatezaga. Bamwe muri bo bararenganyijwe, barafungwa, bagirwa abacakara, ndetse baricwa. Icyakora Yehova yagiye abarinda mu buryo butandukanye. Niba uri umubyeyi, fasha umwana wawe gusobanukirwa ukuntu abagaragu ba Yehova bihanganiye ingorane bafite ukwizera.

Yehova yateje Ibyago Icumi kugira ngo agaragaze ko arusha imbaraga imana zose zo muri Egiputa. Garagaza uko Yehova yarinze ubwoko bwe mu gihe cyashize n’uko aburinda muri iki gihe.

IBIRIMO

Umugaragu wumviye Imana

Yozefu yakoze ibikwiriye, ariko yagezweho n’imibabaro myinshi. Kubera iki?

Yehova ntiyibagiwe Yozefu

Nubwo Yozefu yari kure y’umuryango we, Imana yagaragaje ko yari kumwe na we.

Yobu yari muntu ki?

Yumviye Yehova nubwo bitari byoroshye.

Mose yahisemo gusenga Yehova

Igihe Mose yari uruhinja yararokotse kubera ko nyina yakoze ibintu birangwa n’ubwenge.

Igihuru kigurumana

Kuki igihuru cyagurumanaga ntigikongoke?

Ibyago bitatu bya mbere

Farawo yateje ibyago ubwoko bwe kubera ko yari umwibone.

Ibindi byago bitandatu

Ibyo byago byari bitandukaniye he na bitatu bya mbere?

Icyago cya cumi

Icyago cya cumi cyari kibi cyane ku buryo na Farawo w’umwibone yavuye ku izima.

Igitangaza cyo ku Nyanja Itukura

Farawo yarokotse ibyago icumi, ariko se yari kurokoka icyo gitangaza cy’Imana?