Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umutwe wa 6

Umutwe wa 6

Abisirayeli bageze mu Gihugu cy’Isezerano, ihema ry’ibonaniro ni ryo ryabaye ihuriro ryo gusenga Imana. Abatambyi bigishaga Amategeko, naho abacamanza bakayobora ishyanga. Uyu mutwe ugaragaza ukuntu imyanzuro y’umuntu n’ibikorwa bye bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bandi. Buri Mwisirayeli yari afite inshingano imbere ya Yehova n’imbere ya mugenzi we. Sobanura icyo Debora, Nawomi, Yosuwa, Hana, umukobwa wa Yefuta na Samweli bamariye bagenzi babo. Mwereke ko hari n’abandi bantu batari Abisirayeli urugero nka Rahabu, Rusi, Yayeli n’Abagibeyoni, bahisemo gushyigikira Abisirayeli kuko bari bazi ko Imana iri kumwe na bo.

IBIRIMO

Yehova atoranya Yosuwa

Imana yahaye Yosuwa amabwiriza ashobora kudufasha natwe.

Rahabu yahishe abatasi

Inkuta za Yeriko zararidutse. Ariko inzu ya Rahabu ntiyaguye nubwo yari yubatse kuri izo nkuta.

Yosuwa n’Abagibeyoni

Yosuwa yasabye Imana ngo ihagarike izuba! Ese Imana yaramushubije?

Umuyobozi mushya n’abagore babiri b’intwari

Yosuwa amaze gupfa, Abisirayeli batangiye gusenga ibigirwamana. Ubuzima bwababereye bubi cyane, ariko batabawe n’umucamanza Baraki, umuhanuzikazi Debora na Yayeli n’urumambo rwe!

Rusi na Nawomi

Abapfakazi babiri basubira muri Isirayeli. Umwe muri bo witwaga Rusi, yagiye guhumba, umugabo witwaga Bowazi aramubona.

Gideyoni atsinda Abamidiyani

Abamidiyani bakandamije Abisirayeli, maze batakambira Yehova ngo abakize. Ingabo nke za Gideyoni zatsinze zite ingabo 135.000?

Hana asenga asaba umwana

Elukana yajyanye Hana, Penina n’abana be gusengera ku ihema ry’ibonaniro ryari i Shilo. Hana agezeyo yasenze asaba umwana. Nyuma y’umwaka yabyaye Samweli!

Isezerano rya Yefuta

Ni iki Yefuta yasezeranyije kandi kuki? Umukobwa wa Yefuta yabyitwayemo ate amenye isezerano rya se?

Yehova avugisha Samweli

Abahungu babiri b’Umutambyi mukuru Eli na bo bari abatambyi mu ihema ry’ibonaniro, ariko ntibumviraga amategeko y’Imana. Samweli we yari atandukanye na bo kandi Yehova yaramuvugishije.

Yehova yahaye Samusoni imbaraga

Imana yatumye Samusoni agira imbaraga zo kurwanya Abafilisitiya, ariko Samusoni yafashe umwanzuro mubi bituma Abafilisitiya bamufata.