Umutwe wa 7
Uyu mutwe uvuga ibintu byabaye mu gihe cy’imyaka igera kuri 80, ku ngoma y’Umwami Sawuli n’Umwami Dawidi. Sawuli yatangiye yicisha bugufi kandi atinya Imana, ariko bidatinze yanze kumvira Yehova. Yehova yanze ko akomeza kuba umwami, maze ategeka Samweli kwimika Dawidi ngo azabe umwami wa Isirayeli. Sawuli yagize ishyari agerageza kwica Dawidi, ariko Dawidi ntiyigeze ashaka kwihorera. Umuhungu wa Sawuli witwaga Yonatani yabereye Dawidi indahemuka, kubera ko yari azi ko Yehova yamutoranyije. Dawidi yakoze ibyaha bikomeye, ariko ntiyigeze yanga igihano cya Yehova. Niba uri umubyeyi, fasha umwana wawe kwiyumvisha impamvu yagombye kumvira Imana buri gihe.
IBIRIMO
Umwami wa mbere wa Isirayeli
Imana yahaye Abisirayeli abacamanza, ariko bo bisabiye umwami. Samweli yimitse Sawuli aba umwami wa mbere, ariko Yehova yanze Sawuli. Kubera iki?
Dawidi na Goliyati
Yehova yagize Dawidi umwami wa kabiri wa Isirayeli, kandi Dawidi ntiyamutengushye.
Dawidi na Sawuli
Kuki umwe muri abo bagabo yangaga mugenzi we? Uwangwaga yitwaye ate?
Yonatani yari intwari akaba n’indahemuka
Umwana w’umwami yabaye incuti ya Dawidi.
Icyaha cy’Umwami Dawidi
Iyo umuntu afashe umwanzuro mubi ahura n’akaga.