Umutwe wa 10
Yehova ni Umwami utegeka byose. Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, ni we mugenga wa byose. Yakuye Yeremiya mu rwobo, akiza Shadaraki, Meshaki na Abedenego, abavana mu itanura ry’umuriro, kandi akiza Daniyeli akanwa k’intare. Nanone yarinze Esiteri kugira ngo arokore ubwoko bwe. Yehova ntazemera ko ibibi bikomeza kubaho iteka ryose. Ubuhanuzi buvuga iby’igishushanyo kinini n’igiti cy’inganzamarumbo, butwizeza ko vuba aha Ubwami bwa Yehova buzakuraho ibibi byose bugategeka isi.
IBIRIMO
Yehova atuma Yeremiya kubwiriza
Ibyo uwo muhanuzi wari ukiri muto yabwiye abakuru b’i Buyuda byatumye barakara cyane.
Yerusalemu irimbuka
Abantu b’i Buyuda basengaga ibigirwamana bituma Yehova abata.
Abasore bane bumviye Yehova
Abayahudi bakiri bato biyemeje kubera Yehova indahemuka n’igihe bari ibwami i Babuloni.
Ubwami buzahoraho iteka
Daniyeli asobanura icyo izo nzozi zidasanzwe zisobanura.
Banze kunamira igishushanyo
Shadaraki, Meshaki na Abedenego banze kunamira igishushanyo cya zahabu Nebukadinezari yari yakoze.
Ubwami bumeze nk’igiti kinini
Inzozi za Nebukadinezari zahanuraga ibizamubaho.
Inyandiko yo ku rukuta
Ni ryari iyo nyandiko y’amayobera yabonetse, kandi se isobanura iki?
Daniyeli mu rwobo rw’intare
Jya usenga buri munsi nk’uko Daniyeli yabigenzaga!
Esiteri akiza ubwoko bwe
Nubwo yari umunyamahanga akaba n’imfubyi, yaje kuba umwamikazi.
Ezira yigishaga Amategeko y’Imana
Abisirayeli bamaze kumva Ezira, bagiranye n’Imana isezerano ryihariye.
Inkuta za Yerusalemu
Nehemiya yamenye ko abanzi be bashakaga kumurwanya. Kuki atagize ubwoba?