Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umutwe wa 12

Umutwe wa 12

Yesu yigishaga abantu ibyerekeye Ubwami bwo mu ijuru. Nanone yabigishije gusenga basaba ko izina ry’Imana ryezwa, ko Ubwami bwayo buza, kandi ibyo ishaka bigakorwa mu isi. Niba uri umubyeyi, sobanurira umwana wawe iryo sengesho. Yesu ntiyemeye ko Satani amubuza kuba indahemuka. Yesu yatoranyije intumwa ze, ziba urufatiro rw’ubwo Bwami. Zirikana ukuntu Yesu yagiriraga ishyaka ugusenga k’ukuri. Yakijije abarwayi, agaburira abashonje, azura n’abapfuye kuko yifuzaga gufasha abandi. Ibitangaza byose yakoze, byagaragaje icyo Ubwami bw’Imana buzakorera abantu.

IBIRIMO

Yesu aba Mesiya

Ni iki Yohana yashakaga kuvuga ubwo yavugaga ko Yesu ari Umwana w’Intama w’Imana?

Satani agerageza Yesu

Satani yagerageje Yesu incuro eshatu zose. Yamugerageje ate? Yesu yabyitwayemo ate?

Yesu yeza urusengero

Kuki Yesu yirukanye amatungo mu rusengero kandi akubika ameza y’abavunjaga amafaranga?

Abwiriza umugore ku iriba

Umusamariyakazi yatangajwe n’uko Yesu yamuvugishije. Kuki yatangaye? Ni iki Yesu yamubwiye atari yarigeze abwira abandi?

Yesu abwiriza ubutumwa bw’Ubwami

Yesu yasabye bamwe mu bigishwa be kuba “abarobyi b’abantu.” Nyuma yaho yatoje abandi bigishwa 70 abatuma kubwiriza ubutumwa bwiza.

Yesu akora ibitangaza byinshi

Aho Yesu yajyaga hose, abarwayi bazaga kumureba ngo abakize kandi akabakiza. Yanazuye agakobwa kari kapfuye.

Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri

Kuki yabatoranyije? Ese wibuka amazina yabo?

Ikibwiriza cyo ku Musozi

Yesu yigisha abantu amasomo y’ingirakamaro.

Yesu yigisha abigishwa be gusenga

Ni ibihe bintu Yesu yasabye abigishwa be gukomeza gusaba?

Yesu agaburira abantu benshi

Icyo gitangaza kitwigisha iki ku byerekeye Yesu na Yehova?

Yesu agenda hejuru y’amazi

Ese ushobora kwiyumvisha uko intumwa zumvise zimeze igihe zabonaga icyo gitangaza?

Yesu akiza umuntu ku Isabato

Kuki atari ko buri wese yashimishwaga n’ibyo yakoraga?

Yesu azura Lazaro

Igihe Yesu yabonaga Mariya arira, na we yatangiye kurira. Ariko ayo marira yahise ahinduka ibyishimo.