Umutwe wa 12
Yesu yigishaga abantu ibyerekeye Ubwami bwo mu ijuru. Nanone yabigishije gusenga basaba ko izina ry’Imana ryezwa, ko Ubwami bwayo buza, kandi ibyo ishaka bigakorwa mu isi. Niba uri umubyeyi, sobanurira umwana wawe iryo sengesho. Yesu ntiyemeye ko Satani amubuza kuba indahemuka. Yesu yatoranyije intumwa ze, ziba urufatiro rw’ubwo Bwami. Zirikana ukuntu Yesu yagiriraga ishyaka ugusenga k’ukuri. Yakijije abarwayi, agaburira abashonje, azura n’abapfuye kuko yifuzaga gufasha abandi. Ibitangaza byose yakoze, byagaragaje icyo Ubwami bw’Imana buzakorera abantu.
IBIRIMO
Yesu aba Mesiya
Ni iki Yohana yashakaga kuvuga ubwo yavugaga ko Yesu ari Umwana w’Intama w’Imana?
Satani agerageza Yesu
Satani yagerageje Yesu incuro eshatu zose. Yamugerageje ate? Yesu yabyitwayemo ate?
Yesu yeza urusengero
Kuki Yesu yirukanye amatungo mu rusengero kandi akubika ameza y’abavunjaga amafaranga?
Abwiriza umugore ku iriba
Umusamariyakazi yatangajwe n’uko Yesu yamuvugishije. Kuki yatangaye? Ni iki Yesu yamubwiye atari yarigeze abwira abandi?
Yesu abwiriza ubutumwa bw’Ubwami
Yesu yasabye bamwe mu bigishwa be kuba “abarobyi b’abantu.” Nyuma yaho yatoje abandi bigishwa 70 abatuma kubwiriza ubutumwa bwiza.
Yesu akora ibitangaza byinshi
Aho Yesu yajyaga hose, abarwayi bazaga kumureba ngo abakize kandi akabakiza. Yanazuye agakobwa kari kapfuye.
Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri
Kuki yabatoranyije? Ese wibuka amazina yabo?
Ikibwiriza cyo ku Musozi
Yesu yigisha abantu amasomo y’ingirakamaro.
Yesu yigisha abigishwa be gusenga
Ni ibihe bintu Yesu yasabye abigishwa be gukomeza gusaba?
Yesu agaburira abantu benshi
Icyo gitangaza kitwigisha iki ku byerekeye Yesu na Yehova?
Yesu agenda hejuru y’amazi
Ese ushobora kwiyumvisha uko intumwa zumvise zimeze igihe zabonaga icyo gitangaza?
Yesu akiza umuntu ku Isabato
Kuki atari ko buri wese yashimishwaga n’ibyo yakoraga?
Yesu azura Lazaro
Igihe Yesu yabonaga Mariya arira, na we yatangiye kurira. Ariko ayo marira yahise ahinduka ibyishimo.