INDIRIMBO YA 3
Turakwiringira kandi turakwizera
-
1. Yehova Mana idukunda turakwiringira.
Ibyiringiro uduha tuzabitangaza.
Ariko imihangayiko idutera ubwoba,
Ibyo byiringiro byacu bigahungabana.
(INYIKIRIZO)
Turakwiringira, turakwizera,
Nta n’icyo twakuburanye.
Iyo tubwiriza tuba twizeye
Ko utadutererana.
-
2. Yehova Mana udufashe ntitukibagirwe
Ko uhora hafi yacu mu bibazo byacu.
Ibyo ni byo bidukomeza bikadufasha cyane,
Tukabona imbaraga zo kugusingiza.
(INYIKIRIZO)
Turakwiringira, turakwizera,
Nta n’icyo twakuburanye.
Iyo tubwiriza tuba twizeye
Ko utadutererana.
(Reba nanone Zab 72:13, 14; Imig 3:5, 6, 26; Yer 17:7.)