INDIRIMBO YA 13
Kristo ni we cyitegererezo cyacu
-
1. Shimira Yehova ku bw’urukundo rwe,
Kuko yatanze Umwana we Kristo.
Na we yaremeye abana n’abantu.
Yubahishije izina rya Se.
-
2. Kristo yakundaga Ijambo ry’Imana.
Ni ryo ryatumye agira ubwenge.
Yumviye Yehova, aramukorera.
Yashimishaga Se muri byose.
-
3. Twifuza kwigana Yesu muri byose,
Tukubahisha Umuremyi wacu.
Tujye tumwigana mu buzima bwacu,
Maze twemerwe n’Imana yacu.
(Reba nanone Yoh 8:29; Efe 5:2; Fili 2:5-7.)