INDIRIMBO YA 17
Yesu yakundaga abantu
-
1. Kristo Umwana w’Imana
Yarangwaga n’urukundo.
Yitaga ku bantu mu bikorwa bye.
Yakunze abantu bose.
Yitaga ku boroheje,
Agakiza n’abarwayi.
Yasohozaga inshingano ye
Akabikora yishimye.
-
2. Twigana urugero rwe
Mu bikorwa byacu byose.
Dukunda abandi tukabitaho,
Tukabigisha kumvira.
Dufasha incuti zacu
Mu magambo n’ibikorwa.
Twite ku mfubyi n’abapfakazi,
Tunabikore twishimye.
(Reba nanone Yoh 18:37; Efe 3:19; Fili 2:7.)