Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 21

Komeza gushaka mbere na mbere Ubwami

Komeza gushaka mbere na mbere Ubwami

(Matayo 6:33)

  1. 1. Ikintu cy’ingenzi cyane

    Kinezeza Yehova,

    Ni Ubwami bwa Mesiya

    Buzatunganya byose.

    (INYIKIRIZO)

    Banza ushake Ubwami,

    Shaka gukiranuka.

    Jya ukorera Yehova

    Uri indahemuka.

  2. 2. Ntitugatinye iby’ejo,

    Iby’inzara n’inyota.

    Imana izatwitaho

    Nidushaka Ubwami.

    (INYIKIRIZO)

    Banza ushake Ubwami,

    Shaka gukiranuka.

    Jya ukorera Yehova

    Uri indahemuka.

  3. 3. Tangaza Ubwami bwa Yah;

    Fasha abakwiriye

    Ngo biringire Imana

    N’ubutegetsi bwayo.

    (INYIKIRIZO)

    Banza ushake Ubwami,

    Shaka gukiranuka.

    Jya ukorera Yehova

    Uri indahemuka.