INDIRIMBO YA 21
Komeza gushaka mbere na mbere Ubwami
-
1. Ikintu cy’ingenzi cyane
Kinezeza Yehova,
Ni Ubwami bwa Mesiya
Buzatunganya byose.
(INYIKIRIZO)
Banza ushake Ubwami,
Shaka gukiranuka.
Jya ukorera Yehova
Uri indahemuka.
-
2. Ntitugatinye iby’ejo,
Iby’inzara n’inyota.
Imana izatwitaho
Nidushaka Ubwami.
(INYIKIRIZO)
Banza ushake Ubwami,
Shaka gukiranuka.
Jya ukorera Yehova
Uri indahemuka.
-
3. Tangaza Ubwami bwa Yah;
Fasha abakwiriye
Ngo biringire Imana
N’ubutegetsi bwayo.
(INYIKIRIZO)
Banza ushake Ubwami,
Shaka gukiranuka.
Jya ukorera Yehova
Uri indahemuka.
(Reba nanone Zab 27:14; Mat 6:34; 10:11, 13; 1 Pet 1:21.)