Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 27

Guhishurwa kw’abana b’Imana

Guhishurwa kw’abana b’Imana

(Abaroma 8:19)

  1. 1. Yehova azahishura

    Abatoranyijwe,

    Bategekane na Kristo

    Mu Bwami bw’ijuru.

    (INYIKIRIZO)

    Bari hafi guhishurwa

    Bimane na Kristo.

    Bazarwana intambara,

    Batsinde burundu.

  2. 2. Vuba ‘ha abasigaye

    Bazahamagarwa.

    Umwami azabajyana

    Bahabwe Ubwami.

    (INYIKIRIZO)

    Bari hafi guhishurwa

    Bimane na Kristo.

    Bazarwana intambara,

    Batsinde burundu.

  3. 3. Bazarwana intambara

    Ya nyuma, batsinde.

    Mu bukwe bwabo na Kristo

    Bazishima cyane.

    (INYIKIRIZO)

    Bari hafi guhishurwa

    Bimane na Kristo.

    Bazarwana intambara,

    Batsinde burundu.

(Reba nanone Dan 2:34, 35; 1 Kor 15:51, 52; 1 Tes 4:15-17.)