Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 34

Tugendere mu nzira itunganye

Tugendere mu nzira itunganye

(Zaburi ya 26)

  1. 1. Mwami wanjye ncira urubanza,

    Urebe ko nkora ibigushimisha.

    Ungenzure, unangerageze

    Kandi untunganye umpe umugisha.

    (INYIKIRIZO)

    Jye ubwanjye niyemeje rwose

    Gukomeza kuba umukiranutsi.

  2. 2. Sinicara mu banyabinyoma.

    Nanga kugendana n’abanga ukuri.

    Ntandukanya n’abo banyabyaha,

    Bahora bashaka gukora ibibi.

    (INYIKIRIZO)

    Jye ubwanjye niyemeje rwose

    Gukomeza kuba umukiranutsi.

  3. 3. Nkunda cyane inzu utuyemo.

    Ni wowe wenyine nsenga buri munsi,

    Ngushimira ibyo wankoreye,

    Kandi nzamamaza imirimo yawe.

    (INYIKIRIZO)

    Jye ubwanjye niyemeje rwose

    Gukomeza kuba umukiranutsi.

(Reba nanone Zab 25:2.)