Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 44

Isengesho ry’uworoheje

Isengesho ry’uworoheje

(Zaburi 4:1)

  1. 1. Mana ndakwinginze umva isengesho ryanjye.

    Ndarushye, umutwaro wanjye urananiye,

    Kuko nanijwe no guhora ntenguhwa kenshi.

    Mana nyir’ihumure, ndakwinginze ntabara.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova mpa kwihangana.

    Unkomeze ne kwiheba.

    Ndagusabye untabare.

    Nsubizamo imbaraga.

  2. 2. Mpumurizwa n’Ijambo ryawe, rirankomeza.

    Simbasha kuvuga, reba mu mutima wanjye,

    Umpe kugira ukwizera n’ibyiringiro

    Kandi mfasha kumenya iby’urukundo rwawe.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova mpa kwihangana.

    Unkomeze ne kwiheba.

    Ndagusabye untabare.

    Nsubizamo imbaraga.