Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 50

Isengesho ryanjye ryo kwiyegurira Imana

Isengesho ryanjye ryo kwiyegurira Imana

(Matayo 22:37)

  1. 1. Yehova ndagukunda,

    Nkunda ukuri kwawe.

    Nzajya nkuririmbira

    Iteka ryose Mwami.

  2. 2. Yehova ndakwinginze

    Emera ngukorere.

    Nguhaye byose Mana,

    Nta cyo nakwima Mwami.

  3. 3. Yehova nyemerera

    Njye ngukorera rwose.

    Nifuza buri gihe

    Kugushimisha Mwami.

(Reba nanone Zab 40:8; Yoh 8:29; 2 Kor 10:5.)