INDIRIMBO YA 56
Ukuri kugire ukwawe
-
1. Nyura mu nzira y’ukuri n’ubuzima;
Nta wundi wabigukorera.
Ujye wumvira inama za Yehova
Wizere ibyo avuga.
(INYIKIRIZO)
Kunda ukuri,
Ukugire ukwawe.
Bizaguhesha
Umunezero
Utangwa na Yehova.
-
2. Umwete wawe n’igihe ukoresha
Ukorera Yah n’Ubwami bwe
Bizaguhesha ubuzima bw’iteka,
Burangwa n’umunezero.
(INYIKIRIZO)
Kunda ukuri,
Ukugire ukwawe.
Bizaguhesha
Umunezero
Utangwa na Yehova.
-
3. Ku Mana turi nk’abana bato cyane,
Twifuza ko ituyobora.
Nitugendana na Yehova Imana,
Azaduha imigisha.
(INYIKIRIZO)
Kunda ukuri,
Ukugire ukwawe.
Bizaguhesha
Umunezero
Utangwa na Yehova.
(Reba nanone Zab 26:3; Imig 8:35; 15:31; Yoh 8:31, 32.)