INDIRIMBO YA 64
Dukore umurimo w’isarura
-
1. Turi mu gihe cy’isarura,
Igihe gishimishije.
Dore imirima ireze
Dusarurane umwete.
Yesu yatanze urugero,
Kandi aratuyobora.
Kuba twifatanya mu murimo
Biradushimisha cyane.
-
2. Gukunda Imana n’abantu
Bizatuma tubwiriza.
Imperuka iregereje,
Kwigisha birihutirwa.
Kuba dukorana n’Imana,
Biratunezeza cyane.
Tuzakomeza uyu murimo
Kugeza tuwurangije.
(Reba nanone muri Mat 24:13; 1 Kor 3:9; 2 Tim 4:2.)