Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 64

Dukore umurimo w’isarura

Dukore umurimo w’isarura

(Matayo 13:1-23)

  1. 1. Turi mu gihe cy’isarura,

    Igihe gishimishije.

    Dore imirima ireze

    Dusarurane umwete.

    Yesu yatanze urugero,

    Kandi aratuyobora.

    Kuba twifatanya mu murimo

    Biradushimisha cyane.

  2. 2. Gukunda Imana n’abantu

    Bizatuma tubwiriza.

    Imperuka iregereje,

    Kwigisha birihutirwa.

    Kuba dukorana n’Imana,

    Biratunezeza cyane.

    Tuzakomeza uyu murimo

    Kugeza tuwurangije.

(Reba nanone muri Mat 24:13; 1 Kor 3:9; 2 Tim 4:2.)