Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 81

Ubuzima bw’umupayiniya

Ubuzima bw’umupayiniya

(Umubwiriza 11:6)

  1. 1. Tuzinduka kare, kare butaracya

    N’ibitotsi byinshi

    Tugasenga, tukitegura.

    Duhura n’abantu benshi mu murimo.

    Niyo batatwumva

    Ntiducika intege rwose.

    (INYIKIRIZO)

    Ni byo twahisemo;

    Twiyeguriye Yah

    Tuzakora ibyo ashaka.

    Tugira ishyaka

    Ndetse no mu mvura.

    Tugaragaza ko dukunda Yehova.

  2. 2. No ku mugoroba izuba rirenga,

    Dutaha twishimye

    Tugasenga tunezerewe.

    Dutura Yehova ibyiza dufite.

    Dushima Yehova

    Kuko aduha imigisha.

    (INYIKIRIZO)

    Ni byo twahisemo;

    Twiyeguriye Yah

    Tuzakora ibyo ashaka.

    Tugira ishyaka

    Ndetse no mu mvura.

    Tugaragaza ko dukunda Yehova.