INDIRIMBO YA 81
Ubuzima bw’umupayiniya
-
1. Tuzinduka kare, kare butaracya
N’ibitotsi byinshi
Tugasenga, tukitegura.
Duhura n’abantu benshi mu murimo.
Niyo batatwumva
Ntiducika intege rwose.
(INYIKIRIZO)
Ni byo twahisemo;
Twiyeguriye Yah
Tuzakora ibyo ashaka.
Tugira ishyaka
Ndetse no mu mvura.
Tugaragaza ko dukunda Yehova.
-
2. No ku mugoroba izuba rirenga,
Dutaha twishimye
Tugasenga tunezerewe.
Dutura Yehova ibyiza dufite.
Dushima Yehova
Kuko aduha imigisha.
(INYIKIRIZO)
Ni byo twahisemo;
Twiyeguriye Yah
Tuzakora ibyo ashaka.
Tugira ishyaka
Ndetse no mu mvura.
Tugaragaza ko dukunda Yehova.
(Reba nanone Yos 24:15; Zab 92:2; Rom 14:8.)