INDIRIMBO YA 84
Twagure umurimo
-
1. Yah Yehova adufasha
Guhitamo umurimo
Uzatuma tunezerwa
Mu buzima bwacu bwose.
(INYIKIRIZO)
Twitange, dukore
Ibyo ashaka.
Tugende dufashe abandi
Tubyishimiye.
-
2. Hari byinshi byo gukora:
Tujya aho dukenewe,
Tukagura umurimo.
Twifuza ko bose bumva.
(INYIKIRIZO)
Twitange, dukore
Ibyo ashaka.
Tugende dufashe abandi
Tubyishimiye.
-
3. Twifatanya mu bwubatsi
Tukagira ubuhanga,
Kandi twiga indimi nshya
Ngo tugere kuri bose.
(INYIKIRIZO)
Twitange, dukore
Ibyo ashaka.
Tugende dufashe abandi
Tubyishimiye.
(Reba nanone Yoh 4:35; Ibyak 2:8; Rom 10:14.)