Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 84

Twagure umurimo

Twagure umurimo

(Matayo 9:37, 38)

  1. 1. Yah Yehova adufasha

    Guhitamo umurimo

    Uzatuma tunezerwa

    Mu buzima bwacu bwose.

    (INYIKIRIZO)

    Twitange, dukore

    Ibyo ashaka.

    Tugende dufashe abandi

    Tubyishimiye.

  2. 2. Hari byinshi byo gukora:

    Tujya aho dukenewe,

    Tukagura umurimo.

    Twifuza ko bose bumva.

    (INYIKIRIZO)

    Twitange, dukore

    Ibyo ashaka.

    Tugende dufashe abandi

    Tubyishimiye.

  3. 3. Twifatanya mu bwubatsi

    Tukagira ubuhanga,

    Kandi twiga indimi nshya

    Ngo tugere kuri bose.

    (INYIKIRIZO)

    Twitange, dukore

    Ibyo ashaka.

    Tugende dufashe abandi

    Tubyishimiye.

(Reba nanone Yoh 4:35; Ibyak 2:8; Rom 10:14.)