Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 102

‘Dufashe abadakomeye’

‘Dufashe abadakomeye’

(Ibyakozwe 20:35)

  1. 1. Dufite intege nke

    Z’uburyo bwinshi.

    Icyakora Yehova

    Aradufasha.

    Agira impuhwe,

    Akunda abantu.

    Natwe tugaragaze

    Urwo rukundo.

  2. 2. Bamwe baracogora

    Ntibashikame,

    Ariko twabafasha

    Bagakomera.

    Abadakomeye

    Data abitaho.

    Nimucyo tubiteho,

    Tunabafashe.

  3. 3. Aho guca intege

    Ab’intege nke,

    Tujye tubakomeza,

    Tunabiteho.

    Tugire umwete,

    Tubashyigikire.

    Nitubigenza dutyo,

    Bazakomera.