Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 108

Urukundo rudahemuka rw’Imana yacu

Urukundo rudahemuka rw’Imana yacu

(Yesaya 55:1-3)

  1. 1. Yehova ufite

    Urukundo ruhebuje,

    Ni rwo rwatumye uduha

    Umwana wawe w’imfura

    Kugira ngo tuzabone

    Ubuzima buhoraho.

    (INYIKIRIZO)

    Abafite inyota

    Nimuze mwese munywe

    Amazi y’ubugingo,

    Atangwa n’Imana.

  2. 2. Yehova ufite

    Urukundo ruhebuje.

    Warutugaragarije

    Uha Yesu gutegeka.

    Ubu ni we Mwami wacu,

    Ubwami bwe buhoraho.

    (INYIKIRIZO)

    Abafite inyota

    Nimuze mwese munywe

    Amazi y’ubugingo,

    Atangwa n’Imana.

  3. 3. Yehova dufashe

    Natwe tujye dukundana,

    Twigishe bose ukuri

    Maze na bo bakumvire.

    Tubwirize nta gutinya,

    Duhumurize abantu.

    (INYIKIRIZO)

    Abafite inyota

    Nimuze mwese munywe

    Amazi y’ubugingo,

    Atangwa n’Imana.

(Reba nanone Zab 33:5; 57:10; Efe 1:7.)