INDIRIMBO YA 108
Urukundo rudahemuka rw’Imana yacu
-
1. Yehova ufite
Urukundo ruhebuje,
Ni rwo rwatumye uduha
Umwana wawe w’imfura
Kugira ngo tuzabone
Ubuzima buhoraho.
(INYIKIRIZO)
Abafite inyota
Nimuze mwese munywe
Amazi y’ubugingo,
Atangwa n’Imana.
-
2. Yehova ufite
Urukundo ruhebuje.
Warutugaragarije
Uha Yesu gutegeka.
Ubu ni we Mwami wacu,
Ubwami bwe buhoraho.
(INYIKIRIZO)
Abafite inyota
Nimuze mwese munywe
Amazi y’ubugingo,
Atangwa n’Imana.
-
3. Yehova dufashe
Natwe tujye dukundana,
Twigishe bose ukuri
Maze na bo bakumvire.
Tubwirize nta gutinya,
Duhumurize abantu.
(INYIKIRIZO)
Abafite inyota
Nimuze mwese munywe
Amazi y’ubugingo,
Atangwa n’Imana.