INDIRIMBO YA 111
Impamvu zituma tugira ibyishimo
-
1. Hari ibintu byinshi cyane
Bidutera ibyishimo:
Abakunda Yehova bose
Bagana umuryango we.
Dufite ibyishimo byinshi
Duheshwa na Bibiliya.
Ubumenyi tuyivanamo,
Buduhesha ukwizera.
Impamvu zituma twishima,
Ziri mu mutima wacu.
Nubwo duhura n’ibibazo,
Yah atuma twihangana.
(INYIKIRIZO)
Yah ni we byishimo byacu,
Akora ibintu byinshi.
Imirimo ye irakomeye,
Agira ubuntu bwinshi!
-
2. Twishimira ibyo yaremye:
Ijuru, inyanja n’isi;
Kandi mu byo yaremye byose,
Tubona imbaraga ze.
Tubihamya twishimye cyane,
Dutangaza Ubwami bwe.
Tuvuga imigisha yabwo,
Tuyamamaza twishimye.
Ibyishimo by’iteka ryose
Bituri bugufi cyane.
Muri rya juru na ya si nshya,
Tuzagira ibyishimo.
(INYIKIRIZO)
Yah ni we byishimo byacu,
Akora ibintu byinshi.
Imirimo ye irakomeye,
Agira ubuntu bwinshi!
(Reba nanone Guteg 16:15; Yes 12:6; Yoh 15:11.)