Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 111

Impamvu zituma tugira ibyishimo

Impamvu zituma tugira ibyishimo

(Matayo 5:12)

  1. 1. Hari ibintu byinshi cyane

    Bidutera ibyishimo:

    Abakunda Yehova bose

    Bagana umuryango we.

    Dufite ibyishimo byinshi

    Duheshwa na Bibiliya.

    Ubumenyi tuyivanamo,

    Buduhesha ukwizera.

    Impamvu zituma twishima,

    Ziri mu mutima wacu.

    Nubwo duhura n’ibibazo,

    Yah atuma twihangana.

    (INYIKIRIZO)

    Yah ni we byishimo byacu,

    Akora ibintu byinshi.

    Imirimo ye irakomeye,

    Agira ubuntu bwinshi!

  2. 2. Twishimira ibyo yaremye:

    Ijuru, inyanja n’isi;

    Kandi mu byo yaremye byose,

    Tubona imbaraga ze.

    Tubihamya twishimye cyane,

    Dutangaza Ubwami bwe.

    Tuvuga imigisha yabwo,

    Tuyamamaza twishimye.

    Ibyishimo by’iteka ryose

    Bituri bugufi cyane.

    Muri rya juru na ya si nshya,

    Tuzagira ibyishimo.

    (INYIKIRIZO)

    Yah ni we byishimo byacu,

    Akora ibintu byinshi.

    Imirimo ye irakomeye,

    Agira ubuntu bwinshi!

(Reba nanone Guteg 16:15; Yes 12:6; Yoh 15:11.)