Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 117

Umuco wo kugira neza

Umuco wo kugira neza

(2 Ibyo ku Ngoma 6:41)

  1. 1. Yah Yehova, Mana yacu

    Uduha imigisha.

    Ni wowe udahemuka,

    Mu byo ukora byose.

    Imbabazi zawe nyinshi,

    Ntabwo zigereranywa.

    Tuzahora tugusenga

    Kandi tugukorere.

  2. 2. Yehova waduhisemo

    Ngo tujye tukwigana

    Mu bikorwa byacu byose

    N’igihe tubwiriza.

    Inyigisho zawe Mana

    Ziradufasha twese.

    Uduhe umwuka wera

    Ujye utuyobora.

  3. 3. Tujye tugirira neza

    Abavandimwe bacu,

    Tubahoze ku mutima

    Tunabiteho cyane.

    Mu miryango yacu yose

    Ndetse n’aho dutuye,

    Mana ujye udufasha

    Maze tugire neza.

(Reba nanone Zab 103:10; Mar 10:18; Gal 5:22; Efe 5:9.)