Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 128

Tujye twihangana kugeza ku mperuka

Tujye twihangana kugeza ku mperuka

(Matayo 24:13)

  1. 1. Ibyo Yah asezeranya

    Biradukomeza.

    Ibintu byose wamenye

    Bifite ishingiro.

    Jya uzirikana cyane

    Umunsi wa Yehova.

    Ntuzatezuke na rimwe,

    Nubwo wageragezwa.

  2. 2. Rinda urukundo rwawe,

    Ntutume rukonja.

    N’igihe ugeragejwe,

    Jya wihangana cyane.

    Uko bizagenda kose,

    Ntukagire ubwoba.

    Yehova azakurinda,

    Ntazagutererana.

  3. 3. Ukomeza kwihangana

    Ni we uzakizwa.

    Azandikwa mu gitabo

    Ubudasibangana.

    Iyemeze gushikama;

    Komeza kwihangana.

    Uzemerwa na Yehova,

    Kandi uzanezerwa.