INDIRIMBO YA 128
Tujye twihangana kugeza ku mperuka
-
1. Ibyo Yah asezeranya
Biradukomeza.
Ibintu byose wamenye
Bifite ishingiro.
Jya uzirikana cyane
Umunsi wa Yehova.
Ntuzatezuke na rimwe,
Nubwo wageragezwa.
-
2. Rinda urukundo rwawe,
Ntutume rukonja.
N’igihe ugeragejwe,
Jya wihangana cyane.
Uko bizagenda kose,
Ntukagire ubwoba.
Yehova azakurinda,
Ntazagutererana.
-
3. Ukomeza kwihangana
Ni we uzakizwa.
Azandikwa mu gitabo
Ubudasibangana.
Iyemeze gushikama;
Komeza kwihangana.
Uzemerwa na Yehova,
Kandi uzanezerwa.
(Reba nanone Heb 6:19; Yak 1:4; 2 Pet 3:12; Ibyah 2:4.)