Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 139

Sa n’ureba isi yabaye nshya

Sa n’ureba isi yabaye nshya

(Ibyahishuwe 21:1-5)

  1. 1. Cyo irebe, nanjye ndeba;

    Twese turi muri paradizo.

    Sa n’ureba aho hantu,

    Harangwa n’amahoro menshi.

    Iyo si nshya yegereje

    Nta babi bazayirangwamo.

    Tuzaba turi muri paradizo.

    Tuzasingiza Imana turirimba:

    (INYIKIRIZO)

    Yehova Mana, wakoze neza!

    Byose byagizwe bishya na Kristo.

    Turirimba bituvuye ku mutima;

    Habwa icyubahiro mu bantu bose.

  2. 2. Cyo irebe, nanjye ndeba;

    Sa n’ureba isi yabaye nshya.

    Nta rusaku rwumvikana

    Rwaduhindisha umushyitsi.

    Ibyavuzwe byasohoye.

    Ihema rye riri ku bantu.

    Ari hafi kuzura abapfuye.

    Tuzifatanya na bo mu gushimira:

    (INYIKIRIZO)

    Yehova Mana, wakoze neza!

    Byose byagizwe bishya na Kristo.

    Turirimba bituvuye ku mutima;

    Habwa icyubahiro mu bantu bose.