INDIRIMBO YA 146
“Byose ndabigira bishya”
(Ibyahishuwe 21:1-5)
-
1. Ibimenyetso byerekana neza
Ko Ubwami bw’Imana buganje.
Umwana wayo arategeka,
Ibyo Yah ashaka bizakorwa.
(INYIKIRIZO)
Dore ihema ry’Imana,
Rizaba hamwe n’abantu.
Nta n’imibabaro izabaho,
Nta rupfu n’indwara bizabaho.
Byose Yah azabigira bishya.
Ibyo turabyizeye.
-
2. Twese turebe Yerusalemu nshya,
Umugeni w’Umwana w’Intama.
Atatsw’ amabuye y’agaciro,
Kandi umucyo we ni Yehova.
(INYIKIRIZO)
Dore ihema ry’Imana,
Rizaba hamwe n’abantu.
Nta n’imibabaro izabaho,
Nta rupfu n’indwara bizabaho.
Byose Yah azabigira bishya.
Ibyo turabyizeye.
-
3. Uwo murwa ushimishije cyane
Irembo ryawo rirakinguye.
Uzamurikira amahanga
Maze tubone urwo rumuri.
(INYIKIRIZO)
Dore ihema ry’Imana,
Rizaba hamwe n’abantu.
Nta n’imibabaro izabaho,
Nta rupfu n’indwara bizabaho.
Byose Yah azabigira bishya.
Ibyo turabyizeye.
(Reba nanone Mat 16:3; Ibyah 12:7-9; 21:23-25.)