Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 148

Yehova ni umukiza wacu

Yehova ni umukiza wacu

(2 Samweli 22:1-8)

  1. 1. Yehova, koko uri Imana nzima;

    Ibikorwa byawe ntibirondoreka.

    Abanzi bawe bose bazatsindwa burundu;

    Uzabarimbura.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova arokora abizerwa.

    Yehova ni we Gitare gikomeye.

    Dutangaza icyubahiro cya Yehova,

    Umukiza wacu, dufite ubutwari.

  2. 2. Nkiza kuko ngoswe n’ingoyi z’urupfu,

    Umpe imbaraga, ngire ubutwari.

    Mana, umva kwinginga kwanjye maze umpishe;

    Nkiza Mana yanjye.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova arokora abizerwa.

    Yehova ni we Gitare gikomeye.

    Dutangaza icyubahiro cya Yehova,

    Umukiza wacu, dufite ubutwari.

  3. 3. Uzahindisha ijwi ryawe nk’inkuba.

    Abakwanga bose bazicwa n’ubwoba.

    Abagaragu bawe bazishima babonye

    Ukuntu ukiza.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova arokora abizerwa.

    Yehova ni we Gitare gikomeye.

    Dutangaza icyubahiro cya Yehova,

    Umukiza wacu, dufite ubutwari.

(Reba nanone Zab 18:1, 2; 144:1, 2.)