Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

“Mukwiriye kuba abigisha” (Heb 5:12). Tekereza nawe! Yehova, we Mwigisha uruta abandi bose mu ijuru no ku isi, adusaba kwigisha abandi ibimwerekeye! Inshingano yo kwigisha ukuri ku byerekeye Yehova, haba mu muryango, mu itorero cyangwa mu murimo wo kubwiriza, irakomeye kandi ni iy’agaciro kenshi. Ni iki cyadufasha kuyisohoza neza?

Igisubizo tugisanga mu magambo intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo. Yaramubwiye ati: “Ukomeze kugira umwete wo gusomera mu ruhame no gutanga inama no kwigisha.” Pawulo yongeyeho ati: ‘Nubigenza utyo uzikiza, ukize n’abakumva’ (1 Tim 4:13, 16). Ubutumwa usabwa gutangaza, burokora ubuzima. Bityo rero, ni iby’ingenzi ko wongera ubuhanga bwo gusoma no kwigisha. Aka gatabo kazabigufashamo. Dore bimwe mu bikagize:

Kuri buri paji, hari umurongo wo muri Bibiliya ufitanye isano n’ingingo ivugwa cyangwa urugero rw’uko yakoreshejwe

Yehova ni we ‘Mwigisha Mukuru’ (Yes 30:20). Nubwo aka gatabo kazagufasha kongera ubuhanga bwo gusoma no kwigisha, ntuzigere wibagirwa ko Yehova ari we Soko y’ubutumwa tubwiriza kandi ko ari we wireherezaho abantu (Yoh 6:44). Ubwo rero, jya usenga kenshi umusaba umwuka wera. Jya ukunda gukoresha Ijambo ry’Imana. Jya uyobora abantu kuri Yehova, aho kubireherezaho. Ihatire gutuma abaguteze amatwi barushaho kumukunda cyane.

Ufite inshingano yo kwigisha abandi ubutumwa bw’ingenzi cyane kuruta ubundi bwose. Twiringiye ko niwishingikiriza “ku mbaraga Imana itanga,” uzabigeraho.—1 Pet 4:11.

Abigisha bagenzi bawe,

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova