Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 3

Gukoresha neza ibibazo

Gukoresha neza ibibazo

Matayo 16:13-16

INSHAMAKE: Jya ubaza ibibazo ubigiranye amakenga, kugira ngo utume abaguteze amatwi bashishikazwa n’ibyo ubabwira, bakomeze kugutega amatwi, ubafashe gutekereza kandi utsindagirize ingingo z’ingenzi.

UKO WABIGENZA:

  • Baza ibibazo bishishikaza abo ubwira, bigatuma bakomeza kugutega amatwi. Jya ubaza ibibazo bibafasha gutekereza cyangwa bibatera amatsiko.

  • Fasha abaguteze amatwi gutekereza ku byo ubabwira. Jya ubafasha gukurikira neza ibyo uvuga, ubabaza ibibazo bituma bagera ku mwanzuro ukwiriye.

  • Tsindagiriza ingingo z’ingenzi. Jya ubaza ikibazo gituma umuntu atahura igitekerezo k’ingenzi. Nyuma yo gusobanura ingingo y’ingenzi cyangwa se mu gihe usoza ikiganiro cyawe, jya ubaza ibibazo by’isubiramo.