INGINGO YA 3
Gukoresha neza ibibazo
Matayo 16:13-16
INSHAMAKE: Jya ubaza ibibazo ubigiranye amakenga, kugira ngo utume abaguteze amatwi bashishikazwa n’ibyo ubabwira, bakomeze kugutega amatwi, ubafashe gutekereza kandi utsindagirize ingingo z’ingenzi.
UKO WABIGENZA:
-
Baza ibibazo bishishikaza abo ubwira, bigatuma bakomeza kugutega amatwi. Jya ubaza ibibazo bibafasha gutekereza cyangwa bibatera amatsiko.
-
Fasha abaguteze amatwi gutekereza ku byo ubabwira. Jya ubafasha gukurikira neza ibyo uvuga, ubabaza ibibazo bituma bagera ku mwanzuro ukwiriye.
-
Tsindagiriza ingingo z’ingenzi. Jya ubaza ikibazo gituma umuntu atahura igitekerezo k’ingenzi. Nyuma yo gusobanura ingingo y’ingenzi cyangwa se mu gihe usoza ikiganiro cyawe, jya ubaza ibibazo by’isubiramo.