INGINGO YA 5
Gusoma neza
1 Timoteyo 4:13
INSHAMAKE: Soma mu ijwi riranguruye amagambo nk’uko yanditse.
UKO WABIGENZA:
-
Tegura neza. Tekereza impamvu ayo magambo yanditswe. Itoze gusoma amatsinda y’amagambo, aho gusoma buri jambo ukwaryo. Irinde kongeramo amagambo, kugira ayo usimbuka cyangwa ngo ugire ayo witiranya. Itondere utwatuzo twose.
-
Jya uvuga amagambo uko bikwiriye. Niba utazi uko ijambo rivugwa, jya wifashisha inkoranyamagambo, utege amatwi ibyafashwe amajwi cyangwa ubaze umuntu uzi gusoma neza.
-
Jya wumvikanisha neza amagambo. Mu gihe usoma, irinde kubika umutwe, ubumbure umunwa bihagije kandi uvuge amagambo neza. Gerageza kumvikanisha buri mugemo.