Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 5

Gusoma neza

Gusoma neza

1 Timoteyo 4:13

INSHAMAKE: Soma mu ijwi riranguruye amagambo nk’uko yanditse.

UKO WABIGENZA:

  • Tegura neza. Tekereza impamvu ayo magambo yanditswe. Itoze gusoma amatsinda y’amagambo, aho gusoma buri jambo ukwaryo. Irinde kongeramo amagambo, kugira ayo usimbuka cyangwa ngo ugire ayo witiranya. Itondere utwatuzo twose.

  • Jya uvuga amagambo uko bikwiriye. Niba utazi uko ijambo rivugwa, jya wifashisha inkoranyamagambo, utege amatwi ibyafashwe amajwi cyangwa ubaze umuntu uzi gusoma neza.

  • Jya wumvikanisha neza amagambo. Mu gihe usoma, irinde kubika umutwe, ubumbure umunwa bihagije kandi uvuge amagambo neza. Gerageza kumvikanisha buri mugemo.