Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 6

Gusobanura neza imirongo y’Ibyanditswe

Gusobanura neza imirongo y’Ibyanditswe

Yohana 10:33-36

INSHAMAKE: Ntugasome umurongo w’Ibyanditswe gusa ngo wikomereze. Jya usobanurira neza abateze amatwi aho umurongo w’Ibyanditswe wasomye uhuriye n’ibyo wigisha.

UKO WABIGENZA:

  • Garagaza amagambo y’ingenzi. Nyuma yo gusoma umurongo, jya ugaragaza amagambo afitanye isano n’inyigisho wigisha. Ushobora gusubiramo ayo magambo y’ingenzi cyangwa ukabaza ikibazo gituma abateze amatwi bayamenya.

  • Tsindagiriza ingingo y’ingenzi. Niba wabanje kugaragaza impamvu ugiye gusoma umurongo, jya usobanura aho amagambo y’ingenzi avugwamo ahuriye n’impamvu yatumye uwusoma.

  • Sobanura ukoresheje imvugo yoroshye. Jya wirinda gutinda ku tuntu dutoduto tutagize aho duhuriye n’inyigisho. Zirikana ibyo abaguteze amatwi basanzwe bazi kuri iyo nyigisho, maze urebe ibyo bakeneye ko ubasobanurira kugira ngo barusheho kuyumva.