Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 10

Guhinduranya ijwi

Guhinduranya ijwi

Imigani 8:4, 7

INSHAMAKE: Jya uvuga mu buryo bwumvikana, uhinduranye ubunini bw’ijwi, ijwi ubwaryo n’umuvuduko waryo, kugira ngo abaguteze amatwi biyumvishe ibyiyumvo biri mu byo wigisha.

UKO WABIGENZA:

  • Hindura ubunini bw’ijwi. Jya ukoresha ijwi rifite imbaraga mu gihe ugaragaza ingingo z’ingenzi no mu gihe ushishikariza abaguteze amatwi gukurikira ibyo uvuga. Jya ubigenza utyo no mu gihe usoma imirongo ya Bibiliya ivuga iby’imanza. Jya ugabanya ijwi mu gihe ushaka gutera abantu amatsiko cyangwa mu gihe uvuga ibintu biteye ubwoba cyangwa bihangayikishije.

  • Hindura ijwi ubwaryo. Niba mu rurimi rwanyu bikwiriye, jya uzamura ijwi mu gihe uvuga ibintu bishishikaje no mu gihe ushaka kugaragaza ubunini bw’ikintu cyangwa intera y’ahantu. Jya ugabanya ijwi mu gihe uvuga ibintu biteye agahinda cyangwa bihangayikishije.

  • Hindura umuvuduko w’ijwi. Mu gihe uvuga ibintu bishishikaje jya uvuga wihuta, ariko nuvuga ibintu by’ingenzi, uvuge witonze.