Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 12

Ibyishimo no kwita ku bandi

Ibyishimo no kwita ku bandi

1 Abatesalonike 2:7, 8

INSHAMAKE: Vugana ibyiyumvo kandi wereke abaguteze amatwi ko ubitaho.

UKO WABIGENZA:

  • Tekereza ku bo ubwira. Jya ubanza utegure umutima wawe, uzirikana ibibazo bahanganye na byo. Gerageza gutekereza uko biyumva.

  • Toranya witonze amagambo uzakoresha. Jya ushaka uko wahumuriza abaguteze amatwi, ubakomeze kandi ubatere inkunga. Jya wirinda gukoresha amagambo ashobora kubakomeretsa, wirinde n’imvugo inenga abo mudahuje imyizerere cyangwa inenga ibyo bizera.

  • Garagaza ko ubitayeho. Jya ugaragaza ko wita by’ukuri ku baguteze amatwi, uvugana ubugwaneza kandi ukoreshe ibimenyetso by’umubiri bikwiriye. Jya ugaragaza ibimenyetso byo mu maso, kandi umwenyure kenshi.