Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 17

Disikuru yumvikana

Disikuru yumvikana

1 Abakorinto 14:9

INSHAMAKE: Fasha abaguteze amatwi gusobanukirwa ibyo ubigisha.

UKO WABIGENZA:

  • Sobanukirwa neza inyigisho uzigisha. Jya usobanukirwa ibyo uzigisha ku buryo ushobora kubivuga mu magambo yawe.

  • Koresha interuro ngufi kandi zoroshye. Nubwo ushobora gukoresha interuro ndende, byarushaho kuba byiza ukoresheje interuro ngufi kandi zumvikana mu gihe ugaragaza ingingo z’ingenzi.

  • Sobanura amagambo atamenyerewe. Niba bishoboka, jya wirinda gukoresha amagambo abo ubwira batamenyereye. Mu gihe uhisemo gukoresha ijambo ritamenyerewe, kuvuga umuntu wo muri Bibiliya utamenyerewe, ibipimo cyangwa imigenzo ya kera, jya ubisobanura.