Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 18

Disikuru ifite icyo yigisha abandi

Disikuru ifite icyo yigisha abandi

1 Abakorinto 9:19-23

INSHAMAKE: Tanga disikuru mu buryo bushishikaje, ku buryo abateze amatwi bumva ko bize ibintu by’ingirakamaro.

UKO WABIGENZA:

  • Menya ibyo abaguteze amatwi basanzwe bazi. Aho kubisubiramo gusa, jya ukora uko ushoboye babone ko ari bishya.

  • Kora ubushakashatsi kandi utekereze. Mu gihe bishoboka, jya uvuga ibintu bitazwi cyane cyangwa ibintu biherutse kuba, kugira ngo wumvikanishe ingingo z’ingenzi. Tekereza witonze kuri disikuru yawe n’isano ifitanye n’ibyo ugiye kuvuga.

  • Garagaza akamaro k’ibyo wigisha. Sobanura uko ibitekerezo byo muri Bibiliya byafasha abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi. Gira icyo uvuga ku mimerere runaka, imitekerereze n’ibikorwa abaguteze amatwi babona ko ari iby’ingenzi.