Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 02

Bibiliya ituma twizera ko tuzabaho neza mu gihe kizaza

Bibiliya ituma twizera ko tuzabaho neza mu gihe kizaza

Abantu bo hirya no hino ku isi bahura n’ibibazo bituma bagira agahinda, bagahangayika ndetse bakababara. Ese nawe wigeze kugira ibibazo nk’ibyo? Ushobora kuba ubabaye bitewe n’uko wapfushije umuntu cyangwa bitewe n’uko urwaye. Wenda ujya wibaza uti “ariko ibi bizarangira ryari?” Bibiliya isubiza icyo kibazo kandi rwose igisubizo itanga kirahumuriza.

1. Ni gute Bibiliya ituma twizera ko tuzagira ubuzima bwiza mu gihe kizaza?

Bibiliya idusobanurira impamvu hariho ibibazo byinshi. Nanone irimo amakuru meza avuga ko byose biri hafi gushira. Idusezeranya ko ‘tuzagira imibereho myiza mu gihe kizaza n’ibyiringiro.’ (Soma muri Yeremiya 29:11, 12.) Ibyo bituma twihanganira ibibazo dufite muri iki gihe, ntitwihebe kandi bizatuma tugira ibyishimo iteka n’iteka.

2. Bibiliya ivuga ko mu gihe kizaza tuzagira ubuzima bumeze bute?

Bibiliya ivuga ko mu gihe kizaza ‘urupfu rutazabaho ukundi kandi ko kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara bitazabaho ukundi.’ (Soma mu Byahishuwe 21:4.) Ibibazo bituma abantu biheba, urugero nk’ubukene, akarengane, uburwayi n’urupfu, ntibizaba bikiriho. Bibiliya ivuga ko abantu bazabaho iteka bishimye, mu isi izaba yahindutse Paradizo.

3. Ni iki cyakwemeza ko ibyo Bibiliya ivuga bizaba?

Abantu benshi bumva ko mu gihe kiri imbere hari ibintu byiza bizaba, ariko nta kibemeza ko bizaba. Nyamara ibyo Bibiliya ivuga bizabaho rwose. ‘Kugenzura mu Byanditswe tubyitondeye,’ bizatuma turushaho kwizera ko ibyo ivuga bizabaho (Ibyakozwe 17:11). Kwiga Bibiliya bizatuma ubona ibimenyetso bikwemeza ko ibyo ivuga ku birebana n’igihe kizaza ari ukuri.

IBINDI WAMENYA

Reba bimwe mu byo Bibiliya ivuga ko bizabaho mu gihe kizaza n’ukuntu ibyo idusezeranya bifasha abantu muri iki gihe.

4. Bibiliya ivuga ko tuzabaho iteka nta kibazo dufite

Reba bimwe mu byo Bibiliya idusezeranya. Wowe ni ikihe wifuza cyane? Kubera iki?

Musome imirongo y’Ibyanditswe iri kumwe n’ibyo Bibiliya idusezeranya maze musubize ibi bibazo:

  • Ese ibivugwa muri iyi mirongo biraguhumuriza? Ese hari umuntu wo mu muryango wawe cyangwa incuti yawe byafasha?

Sa n’uwireba uri mu isi nshya.

ICYO GIHE NTA MUNTU . . .

ICYO GIHE BURI MUNTU . . .

  • uzababara, ngo asaze cyangwa ngo apfe.​—Yesaya 25:8.

  • azabona abe bapfuye bazutse, bari ku isi. —Yohana 5:28, 29.

  • uzarwara cyangwa ngo agire ubumuga.​—Yesaya 33:24; 35:5, 6.

  • azaba afite ubuzima bwiza n’imbaraga nk’iz’abasore.—Yobu 33:25.

  • uzahura n’akarengane.​—Yesaya 32:16, 17.

  • azaba afite ibyokurya byinshi, inzu nziza n’akazi keza.​—Zaburi 72:16; Yesaya 65:21, 22.

  • uzagira ibibazo biterwa n’intambara.​—Zaburi 46:9.

  • uzahangayika bitewe no kwibuka ibintu bibi byamubayeho.​—Yesaya 65:17.

5. Ibyo Bibiliya idusezeranya bishobora gufasha abantu

Abantu benshi bababazwa n’ibibera ku isi ndetse bikabarakaza. Hari abakoresha imbaraga zabo zose kugira ngo bakemure ibibazo biri muri iyi si. Reba ukuntu isezerano ryo muri Bibiliya rivuga ko ibibazo dufite bizakemuka, rifasha abantu muri iki gihe. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni akahe karengane Rafika yabonaga kakamubabaza?

  • Bibiliya yamufashije ite nubwo ako karengane katashize?

Iyo twizeye ko ibyo Bibiliya idusezeranya bizaba, bituma dutuza kandi tukagira ibyishimo nubwo twaba dufite ibibazo. Musome mu Migani 17:22 no mu Baroma 12:12, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:

  • Ese utekereza ko ibyo Bibiliya idusezeranya bishobora kugufasha muri iki gihe? Kubera iki?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Ibyo Bibiliya ivuga ko bizaba mu gihe kizaza ntibishobora kubaho.”

  • Kuki ari byiza ko wowe ubwawe wishakira ibimenyetso bikwemeza ko bizaba?

INCAMAKE

Ibyo Bibiliya idusezeranya bituma tugira ikizere kandi tukihanganira ibibazo, kuko tuzi ko mu gihe kizaza tuzabaho twishimye.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki abantu bakeneye kumenya ko tuzabaho neza mu gihe kizaza?

  • Bibiliya ivuga iki ku gihe kizaza?

  • Kumenya ko tuzabaho neza mu gihe kizaza bigufasha bite?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Menya ukuntu kwizera ko uzabaho neza mu gihe kizaza, bigufasha mu gihe ufite ibibazo.

“Icyagufasha kugira ikizere cy’ejo hazaza” (Nimukanguke!, 22 Mata 2004)

Reba ukuntu kwizera ko tuzabaho neza mu gihe kizaza bifasha abarwaye indwara zidakira.

“Ese Bibiliya yadufasha guhangana n’indwara idakira?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Reba iyi ndirimbo, maze use n’uwireba wowe n’umuryango wawe muri muri Paradizo mwishimye.

Sa n’ureba icyo gihe 3:37

Soma inkuru y’umuntu waharaniraga ko ibintu bihinduka, urebe uko yahindutse amaze kumenya iby’igihe kizaza.

“Sincyumva ko ngomba guhindura isi” (Umunara w’Umurinzi, 1 Nyakanga 2013)