Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 06

Ubuzima bwabayeho bute?

Ubuzima bwabayeho bute?

Bibiliya ivuga ko Imana ari yo ‘soko y’ubuzima’ (Zaburi 36:9). Ese urabyemera? Hari abavuga ko nta Muremyi ubaho, ko ibiriho byapfuye kubaho. Ibyo biramutse ari ukuri, natwe twaba twarapfuye kubaho mu buryo bw’impanuka. Ariko se niba Yehova ari we waturemye, ubwo ntiyaba afite impamvu yabimuteye? a Reka turebe inkuru yo muri Bibiliya ivuga uko ibinyabuzima byabayeho, turebe n’ibimenyetso bitwemeza ko ibyo ivuga ari ukuri.

1. Ibiri ku isi n’ibiri mu kirere byabayeho bite?

Bibiliya iravuga ngo “mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi” (Intangiriro 1:1). Abahanga bemeza ko ibiri ku isi n’ibiri mu kirere byagize intangiriro. Imana yabiremye ite? Yakoresheje ‘imbaraga zayo,’ ni ukuvuga umwuka wera, irema ibintu byose biri ku isi no mu kirere, harimo inyenyeri n’imibumbe.—Intangiriro 1:2.

2. Kuki Imana yaremye isi?

Bibiliya iravuga iti: ‘Imana ntiyaremeye isi ubusa, ahubwo yayiremeye guturwamo’ (Yesaya 45:18). Imana yaturemeye isi nziza kandi iyishyiraho ibyo dukeneye byose, kugira ngo tuyibeho iteka n’iteka. (Soma muri Yesaya 40:28; 42:5.) Abahanga bavuga ko isi ari nziza cyane kurusha indi mibumbe yose, kuko ari yo yonyine abantu bashobora guturaho.

3. Ni iki abantu batandukaniyeho n’ibisimba?

Yehova amaze kurema isi yaremye ibinyabuzima biyiriho. Yabanje kurema ibimera n’ibisimba. Hanyuma ‘Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo.’ (Soma mu Ntangiriro 1:27.) Ni iki abantu barusha ibisimba? Kubera ko Imana yaturemye mu ishusho yayo, dushobora kugaragaza imico nk’iyayo, urugero nk’urukundo n’ubutabera. Nanone yaturemanye ubushobozi bwo kwiga indimi, kwishimira ibintu byiza no kuryoherwa n’umuziki. Ikintu gikomeye turusha inyamaswa ni uko dushobora gusenga Umuremyi wacu no kuba incuti ze.

IBINDI WAMENYA

Reba ibimenyetso bitwemeza ko ibinyabuzima byaremwe kandi ko inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema ari ukuri. Nanone reba icyo imico abantu bagaragaza itwigisha ku Mana.

4. Ibinyabuzima byararemwe

Abantu bakora ibintu bitandukanye bigana ibyaremwe kandi rwose bakabishimirwa. None se ni nde wagombye gushimirwa ibyo bigana? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni ibihe bintu abantu bakoze bigana ibyaremwe?

Buri nzu igira umuntu uyubaka. None se ibintu tubona ku isi no mu kirere byo ni nde wabiremye? Musome mu Baheburayo 3:4, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:

  • Mu byaremwe biri ku isi ni ikihe kigutangaza?

  • Ese birakwiriye kwemera ko ibiri ku isi n’ibiri mu kirere byaremwe? Kubera iki?

Ese wari ubizi?

Ku rubuga rwa jw.org hari ingingo na za videwo bisobanura ibivugwa muri iri somo. Reba ahanditse ngo: “Ese byararemwe” n’ahanditse ngo: “Icyo bamwe bavuga ku nkomoko y’ubuzima.”

“Birumvikana ko buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana”

5. Inkuru yo muri Bibiliya ivuga ko ibintu byaremwe ni ukuri

Mu Ntangiriro igice cya 1, Bibiliya itubwira uko isi n’ibinyabuzima biyiriho byabayeho. Ese ibivugwamo byabayeho cyangwa ni ibihimbano? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ese Bibiliya ivuga ko isi n’ibiyiriho byaremwe mu minsi itandatu isanzwe y’amasaha 24?

  • Ese wumva ko inkuru yo muri Bibiliya ivuga ko ibintu byose byaremwe ihuje n’ukuri? Kuki?

Musome mu Ntangiriro 1:1, hanyuma muganire kuri iki kibazo:

  • Abahanga bemera ko ibiri mu isi n’ibiri mu kirere byagize intangiriro. Ni iki ibyo bavuga bihuriyeho n’ibyo tumaze gusoma muri Bibiliya?

Hari abantu bibaza niba Imana yararemye ikinyabuzima kimwe cyoroheje, kikagenda kivamo ibindi. Musome mu Ntangiriro 1:21, 25, 27, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:

  • Ese Bibiliya ivuga ko Imana yaremye ikinyabuzima cyoroheje hanyuma kikagenda gihinduka, kikavamo amafi, inyamabere nyuma kikaza kuba abantu? Cyangwa yaremye ibinyabuzima by’“amoko” atandukanye?

6. Abantu baruta ibindi biremwa byose byo ku isi

Abantu batandukanye cyane n’inyamaswa Yehova yaremye. Musome mu Ntangiriro 1:26, hanyuma muganire kuri iki kibazo:

  • Kuba twararemwe mu ishusho y’Imana, tukaba tugira urukundo n’impuhwe, bigaragaza ko Imana iteye ite?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Ibiri mu nkuru yo muri Bibiliya ivuga ko ibintu byose byaremwe ni ibihimbano.”

  • Wowe se ubyumva ute? Kuki?

INCAMAKE

Yehova yaremye ibiri mu kirere n’ibinyabuzima biri ku isi byose.

Ibibazo by’isubiramo

  • Bibiliya yigisha ko ibiri ku isi n’ibiri mu kirere byabayeho bite?

  • Ese Imana yaremye ikinyabuzima kimwe cyoroheje kigenda kivamo ibindi? Cyangwa yaremye amoko atandukanye y’ibinyabuzima?

  • Ni iki umuntu atandukaniyeho n’ibisimba?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba ingero z’ibintu bigaragaza ko hariho umuremyi.

“Icyo ibyaremwe bitwigisha” (Nimukanguke!, Nzeri 2006)

Reba ukuntu umubyeyi yakwigisha umwana we ko Imana ari yo yaremye ibintu byose.

“Yehova . . . yaremye ibintu byose” 2:37

Reba niba inyigisho ivuga ko ikinyabuzima kimwe cyagiye kivamo ibindi ari ukuri cyangwa niba ibyo Bibiliya ivuga ari byo by’ukuri.

“Ese Imana yakoresheje ubwihindurize mu kurema?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Reba niba amagufwa y’ibinyabuzima bya kera cyangwa ibyo abahanga bavumbuye, bigaragaza ko Imana yaremye ibinyabuzima byose cyangwa ko byapfuye kubaho.

Ibibazo bitanu ukwiriye kwibaza ku nkomoko y’ubuzima (agatabo)

a Mu Isomo rya 25 tuzareba umugambi Imana ifitiye abantu.